WFP iratabaza: Abaturage Miliyoni 17 bo muri Nigeria bugarijwe n'inzara ikabije

Ubuzima - 03/07/2026 8:37 AM
Share:

Umwanditsi:

WFP iratabaza: Abaturage Miliyoni 17 bo muri Nigeria bugarijwe n'inzara ikabije

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba, ibiciro by'ibiribwa bikazamuka ndetse n'inkunga mpuzamahanga igenda igabanuka, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryatangaje ko amajyaruguru ya Nigeria ageze ku rwego rubi cyane, rw’inzara itarigeze iboneka mu myaka hafi icumi ishize.

Iki kigo kivuga ko abantu barenga miliyoni 17 bugarijwe n'ibura ry'ibiribwa rikabije, gisaba inkunga yihutirwa ya miliyoni 89 z'amadolari y'Amerika kugira ngo gikomeze ibikorwa byo gutabara ubuzima.

Raporo iheruka ya WFP igaragaza ko abaturage bo muri leta icyenda zo mu majyaruguru ya Nigeria zibasiwe n'intambara n'umutekano muke bari mu bibazo bikomeye by'ibura ry'ibiribwa.

Abantu barenga miliyoni 17 bari mu bibazo bikomeye by’inzara ishobora guhitana ubuzima bwabo, ibi bivuze ko hiyongereyeho abarenga hafi miliyoni ebyiri ugereranyije n'ibyari byaragaragajwe mu isesengura riheruka.

WFP yavuze ko intandaro y'iki kibazo ari intambara ikomeje gukwirakwira cyane cyane mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwibasira abaturage, bigatuma benshi bahunga ingo zabo, ntibongere guhinga cyangwa kweza.

Iti: "Intambara iri gutuma inzara mu bice bimwe byo mu majyaruguru ya Nigeria, cyane cyane mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, igera ku rwego rutigeze ruboneka mu myaka hafi icumi ishize."

Leta ya Borno ni yo yugarijwe cyane n'iki kibazo, aho ibitero by'imitwe yitwaje intwaro byongeye kwiyongera ndetse n'inkunga yagenerwaga ibikorwa by'ubutabazi ikaba yaragabanutse cyane. WFP ivuga ko muri iyo leta yonyine abaturage barenga miliyoni eshatu bafite ikibazo gikomeye cy'ibura ry'ibiribwa.

Muri abo bose, abantu barenga ibihumbi 750 bageze ku rwego rw'inzara ikabije, mu gihe abarenga ibihumbi 10 bari mu cyiciro cyitwa catastrophic hunger, ari rwo rwego rwo hejuru rw'inzara rushobora kuvamo urupfu mu gihe nta butabazi bwihuse bubonetse.

Umuyobozi wa WFP ushinzwe Afurika y'Iburengerazuba n'iyo Hagati, Kinday Samba, yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uko ikibazo kitakiri mu bimwe bike gusa, ahubwo kiri gukwirakwira mu turere twinshi.

Yagize ati: "Mu myaka yashize, ibitero by'imitwe yitwaje intwaro byibandaga mu bice bimwe byo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Ibi biragenda bikwira henshi, bigatuma abaturage bava ku masambu yabo, bagahunga, ndetse bikagora imiryango itanga ubutabazi kugera aho bakenewe."

WFP ivuga ko ibikorwa byayo byo gutanga ubutabazi bikomeje guhura n'imbogamizi zikomeye zituruka ku mutekano muke ndetse no kubura amafaranga. Umubare w'uturere tudashobora kugerwamo n'abatanga ubutabazi wikubye kabiri, mu gihe ibitero n'inzitizi zishyirwa ku mihanda bikomeje kubangamira itangwa ry'ibiribwa n'ibindi bikoresho by'ingenzi.

Kubura inkunga byatumye WFP igabanya cyane umubare w'abo ifasha. Mu gihe abantu miliyoni 6.2 bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria bakeneye ubufasha bwihuse, iki kigo kivuga ko gifite ubushobozi bwo gufasha abantu bagera ku bihumbi 740 gusa. Ibi bivuze ko abantu basaga miliyoni 5.5, benshi muri bo ari abana, batari kubona ibiribwa bibafasha.

Uyu mubare wagabanutse cyane ugereranyije n'umwaka ushize, kuko mu gihe nk'iki muri 2025 WFP yari ishobora gufasha abantu miliyoni 1.3.

Iki kigo kivuga ko uko ubufasha bugenda bugabanuka ari na ko abaturage benshi bahitamo inzira zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari aho abaturage bavuga ko bamwe batangiye kujya mu mitwe yitwaje intwaro kugira ngo babone ibyo kurya cyangwa amafaranga.

WFP yanagaragaje ko guhagarika gutanga ibiribwa muri zimwe mu nkambi z'impunzi kubera kubura inkunga byatumye ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana byiyongera.

Kinday Samba ati: "Iyo abantu babuze ibiribwa, ibyago byo guhunga, gukoreshwa nabi no kwinjira mu bibazo by'umutekano biriyongera. Ikibabaje ni uko ibi byose biri kuba mu gihe inkunga iri hasi cyane kurusha ikindi gihe cyose kandi ari bwo ikenewe kurushaho."

Usibye umutekano muke, WFP igaragaza ko ikibazo cy'inzara muri Nigeria gikomeje gukazwa n'imihindagurikire y'ibihe, izamuka ry'ibiciro by'ubwikorezi ndetse n'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare muri Nigeria kivuga ko muri Gicurasi 2026 izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ryari riri hejuru ya 16%, bigatuma abaturage benshi batakibasha kugura ibiribwa by'ibanze.

Muri rusange, raporo ya WFP igaragaza ko abantu miliyoni 36.2 muri Nigeria bafite ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa, ibintu byerekana ko iki kibazo kitakigarukira gusa mu turere twibasiwe n'intambara, ahubwo cyamaze gufata intera nini mu gihugu hose.

WFP yasabye ibihugu n'abafatanyabikorwa bayo gutanga byihuse nibura miliyoni 89 z'amadolari mu mezi atandatu ari imbere. Iki kigo kivuga ko nibidakorwa, kizakomeza kugabanya ibikorwa byacyo, ibintu bishobora gutuma inzara irushaho kwiyongera, abaturage bagakomeza guhunga ndetse n'umutekano ukarushaho kuzamba mu majyaruguru ya Nigeria.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...