Weseal yunamiye Producer Chali wahesheje ikuzo umuziki w'itsinda Good Life

Imyidagaduro - 09/03/2026 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Weseal yunamiye Producer Chali wahesheje ikuzo umuziki w'itsinda Good Life

Abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri Zambia bari mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Producer w’icyamamare Chali “Bravo” Mulalami, witabye Imana asize amateka akomeye mu muziki w’iki gihugu ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Chali Bravo yitabye Imana ku wa 3 Werurwe 2026 aguye mu bitaro bya Levy Mwanawasa Teaching Hospital biherereye i Lusaka, nyuma y’igihe gito arwaye.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere mu muhango wo kumusezeraho urangwa no kwibuka ubuzima bwe n’umurage yasize mu muziki.

Urupfu rwe rwateye agahinda abahanzi benshi bakoranye na we, barimo n’itsinda rya Radio & Weasel ryo muri Uganda ryigeze gukorana na we mu bihe bitandukanye.

Umuhanzi Weasel yagaragaje agahinda yatewe no kubura uyu mu-producer abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, aho yibukije ko Chali Bravo ari umwe mu bagize uruhare mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane.

Yagize ati: “Twababajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Chali Bravo. Ni we wadukoreye indirimbo zacu zakunzwe zirimo ‘Potential’ na ‘Take My Heart’ n’izindi.”

Yakomeje agaragaza ko iki ari igihombo gikomeye ku muziki wa Zambia n’abamuzi bose. Ati “Imitima yacu iri kumwe n’abaturage ba Zambia n’abantu bose bari bamuzi. Ni igihombo gikomeye. Umurage we uzakomeza kubaho binyuze mu bihangano byiza yadusigiye. Ruhukira mu mahoro Champ Chali.”

Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Zambia (Zambia Association of Musicians) na ryo ryemeje urupfu rwe, rivuga ko Chali Bravo yari umwe mu ba-producer bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere no guhindura isura y’umuziki wa Zambia.

Uyu mugabo wari washinze inzu itunganya umuziki ya Slingbeats Entertainment, akaba yari azwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse no kuzandika.

Ubu buhanga bwatumye akorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Zambia ndetse n’abo mu bindi bihugu.

Mu bahanzi bakoranye na we harimo CQ, Crystal Shaun, K’Millian, Tommy D, Mampi, Ty2, Namanje, Hamooba, General Ozzy, Kanji n’abandi benshi, aho benshi mu ndirimbo yabakoreye zabaye ibyamamare mu muziki wa Zambia.

Producer Chali Bravo yanakoranye n’itsinda rya Radio & Weasel, ryari rigizwe na Moses Radio na Douglas Mayanja (Weasel), rimwe mu matsinda akomeye mu muziki wa Uganda mu myaka yashize.

Yabakoreye indirimbo zirimo “Potential” na “Take My Heart”, zigeze gukundwa cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zikaba zarafashije gukomeza kumenyekanisha iri tsinda hanze ya Uganda.

Radio & Weasel ryamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats na Dancehall, rikaba ryarakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Nakudata”, “Bread & Butter”, “Lwaki Onumya” n’izindi. Nubwo Moses Radio yitabye Imana mu 2018, Weasel yakomeje umuziki asigasira umurage w’iri tsinda.

Chali Bravo asize amateka akomeye mu muziki, aho benshi bamufata nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kubaka umwihariko w’injyana n’imiterere y’umuziki wa Zambia w’iki gihe. Urupfu rwe rufatwa nk’igihombo gikomeye ku ruganda rw’umuziki muri iki gihugu no ku bahanzi benshi yakoranye na bo.

Weasel yunamiye Producer Chali Bravo wamukoreye indirimbo zirimo ‘Potential’ na ‘Take My Heart’, avuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku muziki wa Zambia no ku bahanzi benshi bakoranye na we

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘POTENTIAL’ YA GOOD LIFE YAKOZWE NA PRODUCERCHALI BRAVO WITABYE IMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...