Wendy Waeni yavutse mu
2005, avukira i Nairobi akura arerwa na nyina umubyara gusa, Magdalene Syombus nyuma y’uko se abataye
akigendera. Yize amashuri abanza kuri Daima Primali school, yiga ay’ikiciro
rusange kuri St Georges Girls High School.
Mu gitondo cyo ku wa Kane taeiki 10 Kanama 2023, nibwo Wendy Waeni yagiye ku rukuta rwe rwa X maze ashyiraho amafoto ari kumwe na
Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda mu 2016 yandikaho ati “Imyaka
irindwi irashize hamwe na Perezida Paul Kagame, ubwo yantumiraga muri Village
Urugwiro muri 2016!!! Igihe kirihuta."
Wendy wamenyekanye kubera impano ye idasanzwe, yongeye kwishimira imyaka 7 ishize ahuye na Perezida Paul Kagame
Wendy ukomoka mu gihugu
cya Kenya, kuva mu bwana bwe azwiho kugira impano idasanzwe mu mukino ngororamubiri
wa Acrobacy. Ku myaka ye mike cyane yari amaze kwigarurira imitima ya benshi
bitewe n’ubuhanga afite mu kwerekana ko umubiri we ugororotse.
Mu Kuboza 2014 nibwo
Perezida Paul Kagame yemereye uyu mwana w’umukobwa kuzamutumira i Kigali mu
Rwanda. Abimwerera, hari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bwa
Kenya ‘Jamhuri Day.’ Wendy Waeni yakomeje kubizirikana aza kubyibutsa Perezida
Kagame muri Kanama 2016, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter.

Wendy, yari umwana muto cyane ariko ufite impani ihambaye ubwo yahuraga na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Yanditse agira ati: “Muraho
neza Perezida Paul Kagame! Ndacyategereje ubutumire bwange mu Rwanda nk’uko
mwabinsezeranije Nyakubahwa."
Perezida Kagame yahise
amusubiza, amwizeza kuzamugezaho ubutumire mu gihe cya vuba. Aho yagize ati: “Nta
kibazo nzabitunganya. Ubutumire buzoherezwa vuba. Wagize neza gukomeza kubikurikirana!"

Wendy yaje mu Rwanda aherekejwe na nyina ndetse n'umutoza we
Inzozi z’uyu mwana zaje
kuba impamo nyuma y’ukwezi kumwe gusa kuko yahise aza mu Rwanda guhura na
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Wendy Waeni aherekejwe na Nyina umubyara
ndetse n’umutoza we, bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Mu biganiro bagiranye,
Wendy Waeni yabwiye Perezida Kagame ati: “Uri ikitegererezo cyange. Ninkura
nshaka kuzaba nkawe. Nziga cyane nshyizeho umwete."

Byari ibyishimo bikomeye kuri Wendy guhura na Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame nawe
yamusabye gukomeza gukora cyane ntatume amateka ye agoye cyane amubuza kugera
ku ntego yiyemeje.

Wendy yabwiye Perezida ko nakura azaba nkawe
Wendy Waeni yatangiye
imikino ngororamubiri afite imyaka ine gusa. Uyu mwana w’umukobwa yazengurutse
imigabane itandukanye yerekana impano ye. Yahagarariye Kenya mu imurika
mpuzamahanga ry’impano “World Talent Expo " ryabereye mu bihugu nka Taiwan n’ u
Bushinwa. Impano ye yishimiwe byimazeyo n’abayobozi bagiye bayobora ibihugu
batandukanye harimo nka Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, uwahoze
ari Perezida wa Ghana, John Mahama n’abandi.
Nyuma yo kuvugwa cyane mu
itangazamakuru no gutangarirwa na benshi, muri 2018 ku myaka 13 gusa, Wendy
yatorewe kuba Ambasaderi wa UNICEF, uhagarariye uburenganzira bw’abana.
Muri 2019 nibwo
humvikanye inkuru ibabaje ivuga ko Wendy ufite impano mu mikino ngororamubiri
arembejwe n’ubukene yatewe n’ubwambuzi yakorewe n’uwari umujyanama we, Joe
Mwangi.
Kurubu, uyu mwana w’umukobwa
ufite impano yakuruye benshi, aherutse gusezeraho iguhugu cye cya Kenya yimukira
mu Bushinwa.
Abinyujije ku rubuga rwe
rwahoze rwitwa Twitter, X yatangaje ko yahisemo kwimukira mu Bushinwa kubera
urukundo akunda umukino we ndetse n’akazi.
Wendy akomereje impano ye mu Bushinwa
Ati: “Tekereza kuva mu
gihugu cyawe ukagenda ibirometero birenga 7000! Urukundo rwatumye
nsezera kuri byose, ndetse n’abantu bose bo muri Kenya. Nabonye urukundo i Beijing,
mu Bushinwa."
Yongeraho ati: “Natangiye
kwiyumamo kuva muri Kenya nkajya mu gihugu gishya mfite imyaka 17 gusa."

Yarakuze ubu afite imyaka 18, mu gihe yahuye na Perezida Kagame afite imyaka 11 gusa
Wendy avuga ko ari mu
Bushinwa kubera urukundo akunda imikino ngororamubiri, kandi ko afite icyizere
ko azaba icyamamare ku rwego rw’isi kubera impano ye yihariye.

Wendy afite impano itangaje
Ati: “Ntewe ishema nange
ubwange, kuva muri Huruma Slums i Nairobi none ubu nkaba ndi kugaragara kuri ‘Stage’
ya mbere ku isi."
Mbere y’uko yimukira mu
Bushinwa, Wendy yagiye atsindira ibihembo bitandukanye byaba iby’imbere mu
gihugu, ndetse n’ibindi mpuzamahanga.