Wema yakurikije umurage w’umubyeyi we ashyira hanze indirimbo ya mbere “Agakiza” – VIDEO

Imyidagaduro - 04/05/2026 6:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Wema yakurikije umurage w’umubyeyi we ashyira hanze indirimbo ya mbere “Agakiza” – VIDEO

Wema wavutse ku mubyeyi w’umuhanzikazi, yateye ikirenge mu cy’umubyeyi we ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Agakiza” yandikiwe n’umuhanga mu kwandika, Danny Mutabazi.

Wema ni izina rishya ryo guhanga amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aha mu Rwanda kubera ubuhanga bwe ndetse n’imbaraga azanye muri uyu murimo w’ivugabutumwa rishingiye ku kuririmba.

Wema yatangaje ko yinjiye mu muziki mu rwego rwo kugira ngo atere ikirenge mu cy’umubyeyi we nawe wari umuhanzikazi ndetse agira ngo akoreshe impano ye mu kuvuga ubutumwa.

Yagize ati: “Ni ugukurikiza umurage wa Mama wange. Nawe yari umuhanzikazi kandi w’umuhanga. Uretse ibyo, dukeneye kubwiriza abantu bose mu buryo bwose bishoboka, nifuza gukoresha impano yange mbwiriza ijambo ry’Imana.”

Yavuze ko yifashishije Danny Mutabazi ngo amwandikire indirimbo kubera ko ari umuhanga kandi ko hari ibyo amurusha bityo yinjiye mu muziki areberera ku bandi kandi nabo bamufasha.

Ati: “Danny Mutabazi ni umuhanga murabizi. N’ubwo nange mbishoboye, ariko nabonye byaba ari byiza gukorana n’undi muhanga umaze igihe kirekire kugira ngo anyereke inzira.”

Indirimbo “Agakiza” niyo ya mbere yinjije Wema mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjiyemo ateye ikirenge mu icy’umubyeyi we.

Wema yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ashyira hanze indirimbo "Agakiza"

Reba indirimbo "Agakiza" ya Wema 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...