Umuyobozi w'itsinda ry'abanyarwenya rya "Ebonnies" ku kibuga cy'indege ategereje Radio na Weasle
Ku masaha ya saa sita z’amanywa nibwo aba bahanzi bari bategerejwe cyane mu Rwanda basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, bakaba basanze biteguwe n’imbaga y’abantu benshi barimo na bagenzi babo b’abanyarwenya bazafatanya gususurutsa abanya Kigali mu mpera z’iki cyumweru, hakiyongeraho n’abanyamakuru ndetse n’abakunzi babo bifuzaga kubereka urugwiro mu Rwanda.
Aba banyarwenya ba Ebonnies bikora ibintu bisekeje cyane uhereye ku myambarire yabo
Kugera i Kigali kw’aba bahanzi byabaye nk’ibitungura bamwe mu banyarwanda, bitewe n’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu inkuru zandikwaga cyane mu bitangazamakuru bya Uganda ari uko Radio yabyutse aajya kwitaba polisi ya Uganda kubera ibyaha akurikiranyweho birimo iby’urugomo n’ibiyobyabwenge.
Weasle na Radio ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ubwo aba basore bageraga ku Kibuga cy’indege i Kanombe, Radio yatangarije umunyamakuru w’inyarwanda.com ko iby’uko yakubiswe ndetse akanafungwa atari byo, ko atakubiswe ndetse ko atafunzwe n’ubwo hari impaka nkeya zabayeho hakabaho ubushyamirane budakabije, ndetse anemeza ko abagiye babikwirakwiza cyane bagashyiramo no gukabya ari abashakaga ko abafana babo babacikaho.
Radio yahakanye iby'uko yakubiswe ndetse akanafungwa
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Gicurasi ari bwo aba bahanzi bazakorana igitaramo n’itsinda ry’abanyarwenya basaga 90 rizwi nka “The Ebonnies”, iri tsinda rikaba ari abanyarwenya b’umwuga bakomeye muri aka karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Icyo gitaramo giteganyijwe kubera muri Hoteli Serena ya Kigali, kizakurikirwa n’ikindi kizaba kuri iki cyumweru i Gikondo ahasanzwe habera Expo.
Irebere uko Good Lyfe Crew yakiriwe kuva ku kibuga cy'indege i Kanombe
Manirakiza Théogène
Photos: Espoir Tuyisenge