Weasel na Harmonize batangiye urugendo rwo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko

Imyidagaduro - 23/06/2025 2:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Weasel na Harmonize batangiye urugendo rwo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko

Abahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, Weasel wo muri Uganda na Harmonize wo muri Tanzania, batangaje ku mugaragaro ko bagiye kwinjira mu rugendo rwa politiki, aho buri wese yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’umudepite mu karere akomokamo.

Ibi bikomeje kugaragaza uko abahanzi bafite izina rikomeye basigaye bashaka kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo, ntibagume mu by’umuziki gusa.

Sseguya Douglas, wamamaye ku izina rya Weasel Manizo, ni umwe mu bagize itsinda ryamenyekanye rya Goodlife (ryashinzwe afatanyije na nyakwigendera Radio), yatangaje ko aziyamamariza kuba Umudepite uhagarariye agace ka Makindye West mu matora ateganyijwe mu 2026.

Weasel yabitangaje binyuze kuri ‘Poster’ yashyize kuri konti z’imbuga nkoranyambaga za Weasel and Radio agaragaza ifoto ye yambaye umupira w’umukara, afite umusatsi udasanzwe (dreadlocks).

Ibintu byahise bivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangazwa n’uko yifotoje ku buryo budasanzwe mu bijyanye na politiki, abandi bashyigikira igitekerezo cye cyo gushaka kwinjira mu buyobozi.

Uyu muhanzi avuka mu muryango w’inyenyeri mu muziki no muri politiki. Umuvandimwe we Jose Chameleone nawe yigeze kwiyamamariza kuyobora Kampala mu matora yabaye mu myaka ishize, nubwo atayatsinze.

Ibi bishobora gutuma Weasel ashyigikirwa n’abaturage cyane cyane urubyiruko rumukunda kubera amateka ye mu muziki.

Ku ruhande rwa Tanzania, Rajabu Abdul Kahali, uzwi cyane nka Harmonize, yatangaje ko azahatanira umwanya w’Umudepite uhagarariye Tandahimba, akarere ko mu Ntara ya Mtwara aho yavukiye.

Yabanje kubitangaza ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati: “Umudepite wa Tandahimba 2025, Imana nibishaka mu Kwakira 2025. Dushyigikiye ishyaka CCM.

Harmonize agaragaza icyifuzo cye cyo kwiyamamariza Tandahimba mu matora y’umwaka utaha, kandi akerekana ko ashyigikiye CCM (Chama Cha Mapinduzi), ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, n’umukuru w’igihugu Samia Suluhu Hassan, yerekana ko amushyigikiye no muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, Harmonize yabyemeje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Millard Ayo ko ibyo yavuze atari urwenya.

Yavuze ko igihe nikigera azafata urupapuro rwo rwiyamamaza rw’ishyaka CCM kugira ngo abone uburenganzira bwo kwiyamamaza, ashimangira ko ashaka kurengera abaturage bo mu karere yavukiyemo.

Harmonize si mushya mu rugendo rwa politiki kuko mu 2019, nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli yamuvuze mu ruhame, avuga ko Tandahimba ikwiye kuyoborwa n’umuntu nka Harmonize. Icyo gihe ntiyabishyize mu bikorwa, ariko ubu aratangaza ko igihe cyageze.

Ibi bikorwa bya Weasel na Harmonize ntibisanzwe mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba. Bihamya ko hari impinduka zikomeye ziri kuba aho abahanzi bagenda barenga kuba abashimisha imbaga, ahubwo bashaka no kugira uruhare mu gufata ibyemezo no guharanira impinduka mu buzima bw’abaturage.

Aba bahanzi bombi bafite ubushobozi bwo kugera ku baturage benshi, by’umwihariko urubyiruko. Ubwamamare bwabo, ubushobozi bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’ijwi bafite mu itangazamakuru bishobora kuba intwaro ikomeye mu rugendo rwo guhatanira imyanya ya politiki.

Umudepite wa Tandahimba 2025: Harmonize arashaka gukora ibyo nyakwigendera Magufuli yamwifurije

Weasel yagaragaje ko ashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye agace ka Makindye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...