Ibi bikomeje kugaragaza uko abahanzi
bafite izina rikomeye basigaye bashaka kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu
byabo, ntibagume mu by’umuziki gusa.
Sseguya Douglas, wamamaye ku izina rya
Weasel Manizo, ni umwe mu bagize itsinda ryamenyekanye rya Goodlife (ryashinzwe
afatanyije na nyakwigendera Radio), yatangaje ko aziyamamariza kuba Umudepite
uhagarariye agace ka Makindye West mu matora ateganyijwe mu 2026.
Weasel yabitangaje binyuze kuri ‘Poster’
yashyize kuri konti z’imbuga nkoranyambaga za Weasel and Radio agaragaza ifoto
ye yambaye umupira w’umukara, afite umusatsi udasanzwe (dreadlocks).
Ibintu byahise bivugisha benshi ku mbuga
nkoranyambaga, bamwe batangazwa n’uko yifotoje ku buryo budasanzwe mu bijyanye
na politiki, abandi bashyigikira igitekerezo cye cyo gushaka kwinjira mu
buyobozi.
Uyu muhanzi avuka mu muryango w’inyenyeri
mu muziki no muri politiki. Umuvandimwe we Jose Chameleone nawe yigeze
kwiyamamariza kuyobora Kampala mu matora yabaye mu myaka ishize, nubwo
atayatsinze.
Ibi bishobora gutuma Weasel ashyigikirwa
n’abaturage cyane cyane urubyiruko rumukunda kubera amateka ye mu muziki.
Ku ruhande rwa Tanzania, Rajabu Abdul
Kahali, uzwi cyane nka Harmonize, yatangaje ko azahatanira umwanya w’Umudepite
uhagarariye Tandahimba, akarere ko mu Ntara ya Mtwara aho yavukiye.
Yabanje kubitangaza ku rubuga rwe rwa
Instagram agira ati: “Umudepite wa Tandahimba 2025, Imana nibishaka mu Kwakira 2025.
Dushyigikiye ishyaka CCM.
Harmonize agaragaza icyifuzo cye cyo
kwiyamamariza Tandahimba mu matora y’umwaka utaha, kandi akerekana ko
ashyigikiye CCM (Chama Cha Mapinduzi), ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania,
n’umukuru w’igihugu Samia Suluhu Hassan, yerekana ko amushyigikiye no muri
manda y’imyaka itanu iri imbere.
Nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, Harmonize
yabyemeje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Millard Ayo ko ibyo yavuze atari
urwenya.
Yavuze ko igihe nikigera azafata urupapuro
rwo rwiyamamaza rw’ishyaka CCM kugira ngo abone uburenganzira bwo kwiyamamaza,
ashimangira ko ashaka kurengera abaturage bo mu karere yavukiyemo.
Harmonize si mushya mu rugendo rwa
politiki kuko mu 2019, nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli yamuvuze mu
ruhame, avuga ko Tandahimba ikwiye kuyoborwa n’umuntu nka Harmonize. Icyo gihe ntiyabishyize
mu bikorwa, ariko ubu aratangaza ko igihe cyageze.
Ibi bikorwa bya Weasel na Harmonize
ntibisanzwe mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba. Bihamya ko hari
impinduka zikomeye ziri kuba aho abahanzi bagenda barenga kuba abashimisha
imbaga, ahubwo bashaka no kugira uruhare mu gufata ibyemezo no guharanira impinduka
mu buzima bw’abaturage.
Aba bahanzi bombi bafite ubushobozi bwo
kugera ku baturage benshi, by’umwihariko urubyiruko. Ubwamamare bwabo,
ubushobozi bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’ijwi bafite mu itangazamakuru
bishobora kuba intwaro ikomeye mu rugendo rwo guhatanira imyanya ya politiki.
Umudepite wa Tandahimba 2025: Harmonize
arashaka gukora ibyo nyakwigendera Magufuli yamwifurije
Weasel yagaragaje ko ashaka kwinjira mu
Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye agace ka Makindye