Ibi
yabigarutseho nyuma y’uko Bruce Melodie ahawe ijambo mu Nama y’Igihugu
y’Umushyikirano yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, yabereye muri
Kigali Convention Center, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul
Kagame.
Mu
kiganiro yatanze, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rw’imyaka isaga 20 umuziki
nyarwanda umaze ugerageza kwisanga ku isoko mpuzamahanga, agaragaza aho ugeze
n’intambwe zimaze guterwa, ariko anashimangira ko hakiri imbogamizi zikomeye
zikibangamiye abahanzi mu kazi kabo ka buri munsi.
Yavuze
ku kibazo cy’ibikorwaremezo by’ibitaramo bikiri bike kandi bihenze, ku buryo
bigora abahanzi gutegura no gushyira mu bikorwa ibitaramo bikomeye byinjiza
amafaranga.
Yanagarutse
ku kibazo cya ‘Monetization’ ku mbuga nkoranyambaga kitarashyirwa mu bikorwa mu
Rwanda, bigatuma abahanzi n’abandi bakora mu rwego rw’inganda ndangamuco
batabasha kubyaza umusaruro ibihangano byabo bishyirwa ku mbuga zitandukanye
zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Gatandatu tariki 7
Gashyantare 2026, Muyoboke Alex yagaragaje ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo Bruce
Melodie yakoresheje uwo mwanya adatinya, akavuga ku bibazo by’ingutu byugarije
creative industry.
Yagize
ati “Wakoze cyane Bruce. Reka ngushimire mu izina ryanjye bwite na Voxa Group.
Ni kenshi ‘creative industry’ twagiye tugira amahirwe yo guhura na Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ariko ntihaboneke umwanya mwiza wo kuvuga
ku bibazo dufite muri ‘creative industry’ (inganda ndangamuco). Mu by’ukuri
waraye uvugiye ‘industry’, binkora ku mutima.”
Muyoboke
Alex yakomeje agaragaza ko yashimishijwe n’ibibazo by’ingenzi Bruce Melodie
yashyize imbere, birimo kuba abahanzi badafite aho gukorera ibitaramo hagutse
kandi hahendutse, kuba Leta yakworohereza abakora mu nganda ndangamuco ku
bijyanye n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga zitanga inyungu, ndetse no
kuba ubuhanzi bwashyirwa mu nkingi z’ingenzi zigize ubukerarugendo bw’Igihugu
binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Yagize
ati “Bimwe mu bibazo by’ingutu wagaragaje byanshimishije cyane, cyane cyane
ibyerekeye aho gukorera ibitaramo, 'Social Media Monetization' n’uko ‘creative
industry’ yakwitabwaho igashyirwa muri gahunda z’ubukerarugendo bw’igihugu.”
Yanasoje
ashimira Perezida Paul Kagame ku gutega amatwi ibitekerezo n’ubusabe byatanzwe,
agaragaza icyizere ko ibyo Bruce Melodie yagaragaje bishobora kuba intangiriro
y’impinduka nziza mu iterambere ry’inganda ndangamuco mu Rwanda.
Ubu
butumwa bwa Muyoboke Alex bugaragaza ko ijwi rya Bruce Melodie ritumvikanye
nk’iry’umuhanzi ku giti cye gusa, ahubwo nk’iry’uruganda rwose rw’abahanzi n’abandi
bakora mu myidagaduro, aho benshi babona ko icyo gikorwa ari intambwe ikomeye
iganisha ku guhabwa agaciro no kwitabwaho ku buhanzi ku rwego rw’Igihugu.


