Wave Mobile Money, yabishimangiye ubwo yitabiraga Basketball Africa League Business Brunch yabereye i Kigali mu cyumweru cy’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL 2026).
Iyi nama Basketball Africa League Business Brunch yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko, Guhanga Udushya n’Ubukungu Budaheza: Kubaka Igisekuru Gishya cy’Abayobozi ba Afurika.”
Yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo siporo, ubukungu, ikoranabuhanga, politiki n’ishoramari, baganira ku buryo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’imari byafasha urubyiruko rwa Afurika kubona amahirwe no guteza imbere imishinga yarwo.
Iyi nama yabaye mu gihe Kigali ikomeje kwigaragaza nk’umujyi wakira ibiganiro bikomeye byerekeye iterambere rya Afurika, nyuma y’uko yari imaze kwakira Africa CEO Forum.
Wave Mobile Money ivuga ko iyi nama yabaye uburyo bwo guhuza intego yayo yo guteza imbere ubukungu budaheza n’urubuga rwa siporo rukomeje gukurura urubyiruko ku mugabane wa Afurika.
Mu batanze ibiganiro muri iyi nama harimo Amadou Gallo Fall, Perezida wa BAL; Coura Tine Sène; Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali; ndetse na Yves Iradukunda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda.
Aba bayobozi baganiriye ku buryo siporo, ikoranabuhanga, politiki n’inzego z’imari byafatanya mu guteza imbere urubyiruko, guhanga udushya no kuzamura ubukungu budaheza.
Iyi nama yabaye umwanya wo kugaragaza uruhare rw’ibikoresho by’imari byoroshye, bihendutse kandi byizewe mu gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika guhindura inzozi n’ibitekerezo byarwo ibikorwa bifatika.
Uyu munsi, urubyiruko rwinshi ku mugabane wa Afurika ruri gutangiza ubucuruzi, gukora ibikorwa by’umuco n’ubuhanzi, kubaka imiryango no guteza imbere ubukungu bushya bushingiye ku ikoranabuhanga. Ariko kugira ngo ibyo bikorwa bikure, bisaba ko rubona serivisi z’imari zorohereza ubuzima bwa buri munsi.
Coura Tine Sène yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rutagitegereje amahirwe ahubwo ruri kuyarema. Yagize ati: “Urubyiruko rwa Afurika ruri kubaka ubucuruzi, guteza imbere imiryango, guhanga umuco mushya no guhindura uburyo iterambere risobanurwa".
"Inshingano yacu muri Wave ni ugukora ku buryo ibikoresho by’imari biba byoroshye, bihendutse kandi bibageraho kugira ngo bibafashe mu buzima bwa buri munsi. Siporo ni imwe mu nzira zikomeye zo kugera ku rubyiruko no kurutera imbaraga, kandi ubufatanye bwacu na BAL budufasha guhuza ubukungu budaheza n’umuco, ubucuruzi n’intego z’urubyiruko.”
Wave yavuze ko intego yayo atari ukwamamaza gusa, ahubwo ko ishaka kugira uruhare mu biganiro bifite akamaro ku hazaza ha Afurika. Mu guhuza ubutumwa bwayo n’ibikorwa bikurura urubyiruko, iyi sosiyete ikomeje kwerekana ko yifuza gufasha abantu benshi kubona serivisi z’imari, yaba abanyeshuri, ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abakinnyi, abacuruzi bato n’abandi.
Abitabiriye iyi nama banagarutse ku kamaro ko gukorana hagati y’inzego za Leta, ibigo by’imari, abashoramari n’inzego z’ubucuruzi kugira ngo iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika rigere kuri bose. Bagaragaje ko iterambere rirambye rizagerwaho ari uko habayeho guhuza udushya n’amahirwe yo kubigeraho, politiki n’ibikenewe n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Binyuze mu bikorwa byayo bifitanye isano na siporo n’urubyiruko, Wave ikomeje gukoresha siporo nk’urubuga rwo kuganiriza abafatanyabikorwa bayo, kongera kumenyekana no kugeza ubutumwa bwayo aho urubyiruko rubaho, rukorera, rucururiza ndetse rugahangira udushya.
Wave Mobile Money ishimangira ko ubukungu budaheza butareba gusa kugira konti cyangwa uburyo bwo kohereza amafaranga, ahubwo ko bugomba gutuma serivisi z’imari zoroshye, zizewe kandi zihendutse zigera aho ubuzima, ubucuruzi n’inzozi z’Abanyafurika biri gukurira.
Iyi nama yabaye indi ntambwe yerekana umuhate wa Wave Mobile Money wo guhuza siporo n’iterambere ry’ubukungu, urubyiruko n’ibikorwa by’imari, ndetse no guhindura ibiganiro bikomeye bya Afurika ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.
Wave Mobile Money itanga serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga zoroheje, zidakumira kandi zihendutse ku bantu babarirwa muri za miliyoni hirya no hino muri Afurika.
Iyi sosiyete ifasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura serivisi zitandukanye no gukora ibikorwa by’imari bya buri munsi ku giciro gito. Ni yo sosiyete ya mbere yo muri Afurika ikoresha Igifaransa nk’ururimi rw’ibanze yageze ku rwego rwa “unicorn”, kandi ikomeje gukurikiza intego yayo yo gutuma serivisi z’imari zigerwaho na buri wese.
Wave Mobile Money yagaragaje uruhare rw’urubyiruko, ikoranabuhanga n’ubukungu budaheza muri BAL Business Brunch yabereye i Kigali
