Ikigo Treasure Investments Corporation (TIC) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamuritse igishushanyo kinini cyane kandi kiremereye kurusha ibindi byose ku Isi gikozwe muri feza, gihita cyandikwa muri Guinness World Records.
Iki gishushanyo cyamuritswe ku wa 12 Kamena 2026 muri Museo Michelangelo i Battleground, muri Leta ya Washington. Gihagaze nka metero 5.17 z'uburebure na metero 1.98 z'ubugari, kikaba gifite uburemere bwa toni 1.315 (ibilo 1,315), bituma kiba ari cyo gishushanyo cya feza kinini kandi kiremereye kurusha ibindi ku Isi.
Iki gishushanyo cyubatswe hifashishijwe iforomo (mould) yakoreshejwe mu kubungabunga igihangano cy'umunyabugeni w'icyamamare Michelangelo, wakoze igishushanyo cya Dawidi (David) mu mwaka wa 1504. Iyo foromo yakozwe mu 1928 ku busabe bwa Papa kugira ngo icyo gihangano gikomeze kubungabungwa igihe cyose byaba ngombwa.
Abagize Treasure Investments Corporation bavuga ko bahisemo kongera gukora iki gishushanyo muri feza mu rwego rwo guha icyubahiro ubuhanzi bwahinduye amateka mu binyejana bitandukanye.
Umuryango Marinelli wo mu Butaliyani, ari wo wakoze iyo foromo mbere, ni wo wahaye iki kigo uburenganzira bwo kuyikoresha.
Nubwo bakoreshaga ikoranabuhanga rigezweho, byafashe imyaka ine kugira ngo iki gishushanyo kirangire, igihe gihwanye n'icyo Michelangelo ubwe yamaze akora igihangano cy'umwimerere.
Mu muhango wo kugishyira ahagaragara, witabiriwe n'abakunzi b'ubuhanzi, abahanzi n'itsinda ry'abacuranzi, umucamanza wa Guinness World Records, Amelis Escalante, yagenzuye ibimenyetso byose mbere yo kwemeza ko iki gishushanyo cyujuje ibisabwa kugira ngo gihabwe izi nyandiko z'isi.
Nyuma y'aho umwenda wari ugitwikiriye ukuweho, abari bitabiriye uwo muhango bakiranye amashyi menshi iki gishushanyo cyari kimaze kwandikwa nk'igikozwe muri feza kinini kandi kiremereye kurusha ibindi byose ku Isi.
Amelis Escalante yavuze ko byari iby'agaciro gakomeye kuri we kuba yaritabiriye uwo muhango, ashimangira ko ubwitange bwashyizwe muri uwo mushinga bugaragarira buri wese uwurebye.
Abateguye uwo muhango na bo bavuze ko kwakira Guinness World Records no kwandika amateka byabasohoreje inzozi bari bafite kuva kera zo kuzagaragara mu gitabo cy'izo ndangamurage z'isi.



