WCB Wasafi yavuze ko FIFA itatangiye gukurikira Diamond vuba aha, ahubwo ko yamaze igihe kinini imukurikira kuva mu mwaka wa 2021, bityo ko ibyo byavuzwe bidafite ishingiro.
Ibi byatangajwe mu gihe Rayvanny yari yavuze ko igitaramo Diamond Platnumz yitabiriye muri gahunda ya FIFA ari intambwe ikomeye ku muziki wa Afurika, ndetse ko bishobora gufungurira abandi bahanzi bo mu karere amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.
Diamond Platnumz na Rayvanny bahuriye mu mishinga itandukanye. Muri yo harimo “Tetema” yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga, ndetse na “Iyena” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Hari kandi n’indi mishinga bakoranye mu gihe bari bakiri kumwe mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi.

Wasafi yanyomoje ibyo Rayvanny yavuze kuri Diamond Platnumz
