Waruziko ushobora gukira sinezite (sinusitis) mu minsi icumi gusa?

Ubuzima - 03/11/2017 7:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Waruziko ushobora gukira sinezite (sinusitis) mu minsi icumi gusa?

Sinezite ni imwe mu ndwara z’ubuhumekero iterwa no kubyimba k’uduhago duto cyane tuba mu gihanga tuzwi ku izina rya sinus mu ndimi z’amahanga, utu duhago rero ngo turagenda tukangirika kugera n’aho tubora, iyi akaba ari indwara ikunze kuzahaza abantu batari bacye aho ishobora gufata abakuru n’abato kandi bose ikabazahaza.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Dr. MUSABE Valentine, umuganga uvura akoresheje TCM ari yo Traditional Chinese Medecine cyangwa ubuvuzi bw’umwimerere bw’abashinwa avuga ko iyi ndwara iterwa n’imikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri iba yagabanutse igafata twa duhago tukananirwa gukora neza bitewe na bacteria ziba zaturutse ahantu hatandukanye.

Dore bimwe mu bimenyetso bya sinezite

-Kumererwa nabi mu gihe cy’ubukonje

-Kuribwa umutwe

-Guhinda umuriro mwinshi

-Guhumeka mu buryo bugoranye n’ibindi

Ese iyi ndwara irakira?

Dr. MUSABE yagize ati: "Abantu benshi bibeshya ko sinezite ari indwara y’akarande ku bamaze kuyirwara cyangwa se uburwayi umuntu abana na bwo ubuzima bwe bwose ariko siko biri kuko iyi ndwara Wabasha kuyikira mu gihe kingana n’icyumweru n’igice gusa, mu kuvura ubu burwayi, TCM ikoresha ubwoko bw’udushinge dusanzwe dukoreshwa mu gihugu cy’ubushinwa aho tugerageza kureba impamvu itera ubwo burwayi akaba ari yo tuvura mu gihe gito umuntu agahita aba muzima”

Niba warazahajwe n’indwara ya sinezite ushobora kwegera ivuriro TCM Technology rikorera Sonatube mu mujyi wa Kigali bakagufasha gukira burundu mu gihe kingana n’iminsi icumi gusa, ukabasha kugira ubuzima buzira umuze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...