Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Dr. MUSABE Valentine, umuganga uvura akoresheje TCM ari yo Traditional Chinese Medecine cyangwa ubuvuzi bw’umwimerere bw’abashinwa avuga ko iyi ndwara iterwa n’imikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri iba yagabanutse igafata twa duhago tukananirwa gukora neza bitewe na bacteria ziba zaturutse ahantu hatandukanye.
Dore bimwe mu bimenyetso bya sinezite
-Kumererwa nabi mu gihe cy’ubukonje
-Kuribwa umutwe
-Guhinda umuriro mwinshi
-Guhumeka mu buryo bugoranye n’ibindi
Ese iyi ndwara irakira?
Dr. MUSABE yagize ati: "Abantu benshi bibeshya ko sinezite ari indwara y’akarande ku bamaze kuyirwara cyangwa se uburwayi umuntu abana na bwo ubuzima bwe bwose ariko siko biri kuko iyi ndwara Wabasha kuyikira mu gihe kingana n’icyumweru n’igice gusa, mu kuvura ubu burwayi, TCM ikoresha ubwoko bw’udushinge dusanzwe dukoreshwa mu gihugu cy’ubushinwa aho tugerageza kureba impamvu itera ubwo burwayi akaba ari yo tuvura mu gihe gito umuntu agahita aba muzima”
Niba warazahajwe n’indwara ya sinezite ushobora kwegera ivuriro TCM Technology rikorera Sonatube mu mujyi wa Kigali bakagufasha gukira burundu mu gihe kingana n’iminsi icumi gusa, ukabasha kugira ubuzima buzira umuze.