Wari wanywa umutobe w’imboga? Dore akamaro kawo n’uko ukorwa

Ubuzima - 01/05/2018 2:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Wari wanywa umutobe w’imboga? Dore akamaro kawo n’uko ukorwa

Mu minsi myiza ya buri untu usanga benshi iyo baguwe neza bakunda kwirira imbuto ndetse n’imboga ibintu abahanga bemeza ko bifasha umutima gukora neza akaba ari nayo mpamvu hari abahitamo gukora umutobe w’imboga mu rwego rwo gufasha imibiri yabo gukomeza kugubwa neza

Mbere ya byose icyo ukwiye kumenya nuko imbuto n’imboga ari byo bintu bya mbere bifasha umubiri wose kugubwa neza birimo ibigize umubiri imbere, ibijyanye n’ubwonko n’inyuma ku ruhu ndetse no ku musatsi w’umuntu bitewe na vitamin nyinshi ziganje muri byo.

Ubusanzwe bivugwa ko iyo igogora ritagenda neza mu mubiri, umuntu aba abura imbuto ndetse n’imboga muri we, iyo ibyo bibonetse rero umubiri usubirana ubuzima bwiza bitewe n’uko muri byo habamo calcium, fer, magnesium, phosphore, potassium, sodium, soufre byose bifaha umubiri gusubira ku rugero nyarwo.

Ese ni akahe kamaro k’umutobe w’imboga?

Uwavuga ibyiza by’imboga ntiyabivuga ngo abirangize kuko uretse uburyohe bwazo zifasha abana gukura neza, zorohereza igogora, zituma umuntu abasha kuruhuka neza mu gihe yaziriye, zifasha amaraso gutembera neza, zituma umutima utera neza, zifasha uruhu gusa neza ndetse zigafasha umusatsi gukura neza

Ibi byose byavuzwe haruguru rero ngo bigira akamaro kanini iyo byakozwemo umutobe nibwo umubiri ubasha kubyakirana intungamubiri zuzuye neza hatabuzemo n’imwe

Aha rero niho ufata ubwoko bubiri bw’imboga wifuza noneho ukavangamo n’urubuto rumwe arirwo rugufasha kumva uburyohe bw’umutobe wawe ukabisya bikavamo umutobe ukawuteka, iyo uhiye rero wirinda kuwunywa utinze kuko iyo urengeje isaha imwe gusa utarawunywa utangira gutakaza zimwe mu ntungamubiri ziwugize

Bivuze ko ukwiye kujya ukora umutobe uri buhite unywa ako kanya kuko iyo uraye nta ntungamubiri zihagije uba ufite

Src: passeportsante

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...