Mu kumenya ukuri kwabyo, twaganiriye n’umuganga witwa Williams Birahira ukorera muri Polyclinique de l’Etoile iherereye hafi ya Kiliziya ya Ste Famille maze agira byinshi adusobanurira, anashimangira ko koko amazi abantu bashobora kuyakoresha nk’umuti.
Muganga, watangira utubwira muri macye akamaro k’amazi?
Amazi niyo arinda kandi agahuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ ingingo zibishinzwe, maze amazi akayijyana aho ikenewe hose. Amazi yonyine nicyo kinyobwa gishobora gukamura imyanda iri mu ngingo, iyo myanda iba yatumye urwo rugingo rudakorana n’ izindi ariko amazi akabasha gutuma bikorana neza.
Amazi kandi ni yo ajyana indurwe zishinzwe kunogereza ibyo turya, ni yo asohora imyanda yose y’umubiri. Amazi yoroshya amaraso, akayatera kugenda neza, amazi akoresha neza udutsi dushinzwe gukwirakwiza amavuta mu mpagarike y’ umuntu. Amazi ni yo ashinzwe kugenza gahunda y’ ubushyuhe bw’ umubiri kandi amazi ni yo atera kwihagarika neza, ndetse amazi yoroshya amaraso maze akayatera gukora neza. Bityo rero kunywa amazi bitera kubaho neza, uramenye ntukibwire ko amazi tuvana mu biryo ahagije, umubiri wacu ukeneye amazi bugezi kandi menshi.
Ese amazi anyobwa gute? Ryari? Ameze gute?
Kunywa amazi ashyushye, bigira icyo bimarira abafite umubabaro n’ abarakazwa n’ ubusa, biruhura abakozi babuze amahoro. Icyitonderwa : si byiza kunywa amazi uri kurya, kuko ari byo bitera abantu benshi umubyibuho w’ ikirenga (obesite).
Kunywa amazi ikirahure kimwe cyangwa bibiri ukibyuka mu gitondo, ayo mazi akaba akonje ku rugero rwiza, cyangwa ukayanywa usigaje igice cy’ isaha ngo unywe igikoma cya mu gitondo. Umurimo wayo mazi ni ukuboneza igifu, kandi agatuma umuntu yituma neza.
Ayo mazi ashobora no kuvangwa n’ umutobe w’ indimu. Iyo amazi anyowe hasigaye isaha imwe cyangwa igice cy’ isaha ngo ufungure ibyo kurya bya saa sita cyangwa ibya nimugoroba, atuma ingingo zigarura ubuyanja maze ingingo zinoza ibyo kurya zigatunganya umurimo wazo zifite imbaraga. Ayo mazi atuma igifu gikorana umwete umurimo wacyo.
Ese koko bibaho ko wavurisha amazi? (Kuvurisha amazi ubundi babyita = hydrotherapie)
Kuvurisha amazi bisaba ubwitonzi no gusobanukirwa ngo ubanze umenye indwara uvura uko imeze, hariho urugero na gahunda idahinduka isabwa gukurikizanywa ubwitonzi. Ayo mazi anyobwa umuntu akibyuka ku buriri atarakaraba mu kanwa, ataragera hanze avura indwara nyinshi, izavuzwe ni izi zikurikira: amaraso akennye, indwara z’amagufa, kuribwa mu mutwe, kuziba kw’ imitsi y’ umutima mu ruhande rw’ iburyo; umutima utera vuba vuba: ubwo buryane bubabaza nyirabwo bushobora guterwa n’ impagarara no kubura amahoro y’ umutima.
Ese ntiwavurisha amazi utayanyoye?
Yego birashoboka. Kwicara mu mazi menshi cyangwa kuyakandagiramo cyangwa se kuyaryamamo cyangwa ukarambika ahakurya igitambaro cyinitse mu mazi, bishobora kuvura indwara nyinshi.
Muganga, dusobanurire uko bigenda
Icyitonderwa: Birabujijwe kubikora uri mu mihango y’ abakobwa cyangwa warembejwe n’ indwara y’umutima, cyangwa se uri kunanirwa guhinura ingingo nko gusutama cyangwa kunama. Rimwe na rimwe ayo mazi yo kwicaramo ashobora kugira ibindi avangwamo .
1. Kwicara mu mazi ashyushye ku rugero rwiza: bivura kuribwa mu kiziba cy’inda hose , kuribwa mu ruhago, kuribwa muri nyababyeyi, kuribwa mu kibuno, kuvura abarwaye karizo, avura imihango y’ abakobwa idashyitse, indwara z’ imitsi y’ amaguru, avura uburibwe buva mu itako bukagera mu ivi. Kwicara muri ayo mazi bishobora gukorwa mu minota hagati y’5 n’10 rimwe mu munsi. Ibyiza ni ukubikora saa kumi n’ imwe za nimugoroba.
2. Kwicara mu mazi y’ akazuyaze cyangwa akonje: avura izi ndwara: agabanya uburibwe mu mubiri cyane cyane ku bahorana umubabaro, abadasinzira neza, iruba rirenze urugero ku bagira impagarara zo mu bwenge, arafasha cyane ku bana bagira amahane kandi bakunda kurira, abana bafatwa n’ umuriro uza gitunguro. Ku birebana n’ indwara y’ umuriro bishobora kumara umwanya munini, ariko bikozwe mbere y’uko umuriro uba mwinshi ngo utitize umwana nibyo byiza.
3. Kwinika igitambaro mu mazi akonje ikindi mu mazi ashyushye : ugiye urambika ku mutwe w’ umurwayi ukajya uguranura, ariko bikajya biguranurwa iminota ibiri ishize byakiza indwara zikurikira: ibicurane, inkorora, umuriro utwika uruhu, iseru, indwara zo kubyimbagirana mu muhogo, amashyamba, ikindi kandi kuguranura ibitambaro ku mutwe biri mu mazi anyuranye akonje n’ashyushye, bihagarika indwara y’ umuriro.
4. Gukandagiza mu mazi akonje ibirenge n’amaguru: nabyo bikiza indwara zikurikira: indwara yo kuribwa umutwe uhoraho, inkorora, ibicurane bitera amazuru kuziba, umusonga. Ayo mazi ushobora kuyavangamo umunyu w’urugera, ibiyiko 2 muri Litiro y’ amazi. Ibyo bishobora gukiza indwara zitwika uruhu n’ izitera amaraso kwibumbira mu ruhago rumwe n’ imvune.
5. Kwiyuhagira amazi akonje cyangwa y’ akazuyaze: bikiza indwara zikurikira: byongera imbaraga, biruhura umubiri, bikomeza abafite amaraso akennye, bibuza amaraso kwibumbira hamwe n’ indwara zo kubyimbagirana hamwe n’ ibibyimba bitameneka; biruhura imitsi y’ abantu badasinzira, biruhura ubwonko burushye kuko amazi akonje akura amaraso yirunze hamwe abitewe no gukoresha intekerezo nyishi, ayo maraso akongera gusubira mu mwanya yavuyemo.
Dr Williams Birahira ukorera muri Polyclinique de l'étoile, arahamya ko abantu bakwibera abaganga bifashishije amazi
Amazi ni umugisha twahawe n’ Imana; nicyo kinyobwa cya mbere cyagenewe kumara inyota abantu n’ inyamaswa. Amazi niyo atuganya ibimera. Amazi anyowe ashyushye asohora imyanda, avanzemo indimu avura rubagimpande, yoza ikiziba cy inda, amazi anyowe akonje aruhura umubiri, amazi menshi anywerewe rimwe akiza umutwe ariko bigakorwa ku rugero.
Manirakiza Théogène