Wari uzi ko amazina nyakuri ya Akon ari "Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam"?

Imyidagaduro - 19/10/2026 2:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Wari uzi ko amazina nyakuri ya Akon ari "Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam"?

Umuhanzi Akon wamamaye ku ndirimbo nka Lonely, Smack That na Right Now (Na Na Na), afite amazina maremare cyane bitandukanye n’iryo yamenyereweho mu muziki. Amazina ye yuzuye ni Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam, nk’uko yabyivugiye mu kiganiro yagiranye na Big Boy muri 2023.

Akon ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse anatunganya imiziki ufite inkomoko muri Sénégal, ariko wavukiye i St. Louis, muri Leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 16 Mata 1973. Se yitwa Mor Thiam, akaba yari umucuranzi n’umuhanzi wa Jazz ukomoka muri Sénégal.

Amazina ye ahuriye he n’inkomoko ye?

Akon akomoka mu muryango w’Abanyasenegali, igihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba. Nubwo yavukiye muri Amerika, yamaze igice cy’ubwana bwe muri Sénégal, aho yagiye amenyera umuco n’imigenzo by’iwabo.

Se, Mor Thiam, yagize uruhare mu kumumenyereza umuziki, kuko yakuriye mu muryango wari usanzwe ufite aho uhuriye n’ubuhanzi. Akon yaje gukoresha izina rigufi rya “Akon” mu mwuga we, bituma arimenyekaniraho ku rwego mpuzamahanga.

Amazina ye maremare yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru nyuma y’uko ayavugiye mu kiganiro na Big Boy.

Icyo gihe yasobanuye ko amazina yo mu muryango we afite aho ahuriye n’umuco n’imigenzo yo muri Sénégal, aho abantu bashobora guhabwa amazina menshi akomoka ku muryango no ku bisekuruza.

Akon yamenyekanye cyane muri 2004 ubwo yasohoraga indirimbo Locked Up, yari kuri alubumu ye ya mbere yise Trouble. Iyo ndirimbo yamufashije kwigarurira abakunzi b’umuziki wa R&B na Hip-hop muri Amerika no mu bindi bihugu.

Muri 2005, yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo Lonely, yakoresheje injyana n’amajwi byihariye byatumye ikundwa n’abatari bake.

Muri 2006, yasohoye alubumu Konvicted, yariho indirimbo zakunzwe zirimo Smack That yakoranye na Eminem na I Wanna Love You yakoranye na Snoop Dogg.

Muri 2008, yasohoye alubumu Freedom, yariho indirimbo nka Right Now (Na Na Na). Izi ndirimbo n’izindi yakoranye n’abahanzi batandukanye zamufashije gukomeza kugira izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga.

Akon ntiyagarukiye ku kuririmba gusa

Usibye kuba umuririmbyi, Akon yanabaye umwanditsi w’indirimbo n’tunganya umuziki, ndetse ashinga ibigo bifasha mu gutunganya no kwamamaza umuziki. Mu bahanzi bagiye bakorana na we harimo Lady Gaga, T-Pain na French Montana.

Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere Afurika. Muri 2014, yatangije umushinga wa Akon Lighting Africa, ugamije gufasha mu kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu bice bitandukanye bya Afurika.

Akon ni urugero rw’umuhanzi wubatse izina mpuzamahanga, ariko agakomeza kugaragaza isano afitanye n’inkomoko ye muri Sénégal. Nubwo abantu benshi bamuzi nka Akon gusa, amazina ye yuzuye akomeje gutangaza benshi kubera uburebure bwayo n’amateka ayiherekeza.


Akon yamamaye ku ndirimbo nka Lonely, Smack That na Right Now (Na Na Na)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...