Wari ubizi? Mu Bufaransa hari umudugudu witwa Y

Utuntu nutundi - 03/10/2026 1:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Wari ubizi? Mu Bufaransa hari umudugudu witwa Y

Mu Rwanda hari ahantu hitwa Mbyo, izina rimwe mu mazina y’ahantu ashobora gutangaza umuntu uryumvise bwa mbere, cyane cyane kubera uburyo ari rigufi kandi rifite umugemo umwe gusa. Ariko se wari uzi ko hari igihugu gifite Umudugudu ufite izina rigufi ku buryo rihagarariwe n’inyuguti imwe gusa ya “Y”?

Mu Majyaruguru y’u Bufaransa, mu gace ka Somme, mu Karere ka Hauts-de-France, hari komine yitwa Y. Ni izina rigizwe n’inyuguti imwe gusa, bikaba bituma Y iba ahantu hafite izina rigufi cyane mu Bufaransa, ndetse rikaba rimwe mu mazina magufi cyane ku isi.

Twifashishije amakuru dukesha INSEE, ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe ibarurishamibare, n’amakuru yatangajwe na TF1 Info, tugiye kurebera hamwe amateka y’aka gace ka Y, uko kari kameze, inkomoko y’izina ryako ndetse n’impamvu kagizwe n’inyuguti imwe gusa.

Y ni agace gato cyane gatuwe n’abantu bake. Imibare y’abaturage bahatuye yabaruwe muri 2023 igaragaza ko hari h atuwe n’abantu 8gusa7. Kari ku buso bwa kilometero kare hafi 2.73.

Kuki hitwa Y?

Nubwo hari abashobora gutekereza ko aka gace kitiriwe gusa imiterere y’imihanda isa n’inyuguti ya Y, amateka y’iri zina ni maremare kurushaho.

Inyandiko z’amateka zigaragaza ko aka gace kagiye kitwa amazina atandukanye mu bihe bitandukanye, harimo Iacum, Ycium, I, Hy ndetse na Y. Izina Y ryanditswe mu nyandiko zo mu myaka ya 1241–1242. Amakuru y’amateka kandi agaragaza ko ako gace kari gafitanye isano n’umuryango wo muri Vermandois.

Bityo, nubwo imiterere y’aho hantu ishobora gutuma umuntu atekereza ku nyuguti Y, inkomoko y’izina ifite amateka yihariye yagiye ahinduka uko ibinyejana byagiye bisimburana.

Abatuye muri Y bitwa gute?

Nubwo izina ry’aho batuye ari inyuguti imwe gusa, abaturage baho bo bafite izina rirerire cyane ugereranyije n’izina ry’aho batuye. Bitwa Ypsiloniens cyangwa Yssois. Izina Ypsiloniens rifitanye isano na Upsilon, ari yo nyuguti y’Ikigereki Υ, isa n’inyuguti Y tuzi.

Nubwo Y ari ahantu hato cyane, izina ryaho rifite amateka asubira mu binyejana byinshi. Aka gace kandi kagiye kagira uruhare mu mateka y’u Bufaransa, cyane cyane mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, ubwo uyu mujyi muto wangijwe n’imirwano, nyuma ukongera kubakwa.

Bityo, mu gihe Mbyo ishobora gutangaza bamwe mu Banyarwanda kubera ubugufi bw’izina ryayo, mu Bufaransa ho hari ahantu hafite izina rikabije ubugufi, inyuguti ya Y gusa. Ni inyuguti imwe, ariko inyuma yayo hakaba amateka y’imyaka amagana.

Igitangaje, Y si yo yonyine ku isi ifite izina rigizwe n’inyuguti imwe. Ahandi kandi haboneka amazina nk’Å muri Norway, Sweden na Denmark, E ku ruzi rwo muri Scotland no ku musozi wo mu Buyapani, ndetse na D, izina ry’umugezi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bigaragaza ko nubwo amazina y’ahantu akenshi aba maremare kandi afite ibisobanuro byinshi, hari n’ahantu dushobora gusanga izina rigizwe n’inyuguti imwe gusa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...