Warahabaye! Messengers Singers bakoze mu nganzo bashimira Imana yabanye na bo mu bihe bikomeye

Iyobokamana - 11/09/2026 6:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Warahabaye! Messengers Singers bakoze mu nganzo bashimira Imana yabanye na bo mu bihe bikomeye

Messengers Singers, itsinda ry’abasore bakorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Warahabaye”, igaruka ku gushimira Imana yabanye na bo mu bihe by’ibigeragezo ikabafasha kubitsinda.

Iyi ndirimbo nshya "Warahabaye" yageze hanze iherekejwe n’amashusho aryoheye ijisho aba basore bagaragaramo bambaye imyenda ijyanye n’imyambarire y’Abanya-Nigeria, mu buryo bwongera umwimerere w’iki gihangano cyabo.

Ni indirimbo yubakiye ku buhamya bwo gushimira Imana no kuyisingiza kubera uburyo yabanye n’abayiringira, cyane cyane mu bihe bikomeye. Yakiriwe neza n'abakunzi babo dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 40 mu gihe gito imaze kuri Youtube.

Messengers Singers bahamya ko Imana yababereye ubuhungiro igihe bari mu rugamba, ikabaramburira ukuboko igihe ibintu byari bikomeye, bityo ko aho yabakuye batagomba kuhahisha.

Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, baragira bati: “Wambereye umugisha, aho wankuye sinahahisha, nageze mu rugamba urampisha Mwami wanjye. Nari gutsindwa iyo utahaba, kuko nari mu nyanja irimo umuraba...”

Bashimangira ko iyo Imana itabafasha, urugamba bari barimo rwari kuba rubarenze, ariko ko yabiyeretse mu gihe bari bayikeneye. Ni muri urwo rwego bagira bati: “Iyo utamvubira imvura mba nararabye, kuko urugamba rwari runaniye, warahabaye Mana.”

Ubu butumwa bushingiye ku gushimira Imana ku byo yakoze mu buzima bwabo, ndetse bukaba n’ubutumwa bugenewe buri wese ushobora kuba ari mu bihe by'umwijima, ko adakwiye kwiheba kuko Imana ishobora kumuba hafi no kumurengera.

Messengers Singers ni itsinda ry’abasore ryibanda ku guhimbaza Imana no gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana ku bantu.

Mu myaka mu muziki, iri tsinda ryagiye rikundwa kubera uburyo rishyira umwimerere mu bihangano byaryo, rikabihuza n’ubutumwa bwo kwizera, gushima no gukomeza abantu mu rugendo rwabo rwa gikristo.

Mu ndirimbo zaryo zakunzwe harimo “Yesu Aracyakora”, “Ducinye Akadiho” n’izindi zagiye zifasha benshi kongera kwizera Imana no kuyiringira mu buzima bwa buri munsi.

Messengers Singers ntibagarukira ku gukora no gusohora indirimbo gusa. Iri tsinda rikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu no kubafasha kurushaho kuyegera.

Ibikorwa byabo bitandukanye, yaba ibishingiye ku muziki cyangwa ibindi by’ivugabutumwa, byose bigamije gukomeza kwizera, guhumuriza abafite ibibazo no kugarura abantu benshi ku Mana.

Indirimbo yabo nshya “Warahabaye”  ishyira imbere ubutumwa bw’umuntu usubiza amaso inyuma akibuka ibihe bikomeye yanyuzemo, maze agasanga hari aho yari kugwa cyangwa gutsindwa iyo Imana itaza kumuba hafi.

Messengers Singers bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Warahabaye” ikubiyemo ishimwe ryabo ku Mana

REBA INDIRIMBO NSHYA "WARAHABAYE" YA MESSENGERS SINGERS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...