Kuri iyi nshuro, Walmart, imwe muri sosiyete nini z’ubucuruzi ku Isi, yisanze iri mu kibazo gikomeye nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka muri iki gihugu.
Mu gihe imisoro y’ibicuruzwa biva mu Bushinwa yazamutse ikagera kuri 20%, Walmart yatangiye gusaba bamwe mu batanga ibicuruzwa byayo muri icyo gihugu kugabanya ibiciro kugeza kuri 10%.
Ibi
byateye impaka kuko bamwe mu batanga ibicuruzwa basanze bafite inyungu nto, bityo
bakaba bavuga ko ibi bishobora gushyira ubucuruzi bwabo mu kaga.
Nyuma y’uko bivugwa ko Walmart iri gusaba ibiciro bito, Leta y’u Bushinwa yahamagaje ubuyobozi bwayo kugira ngo busobanure iby’iki kibazo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa, He Yongqian, yatangaje
ko buri gukurikirana iki kibazo, kandi bwiteguye gufata ingamba
zirimo no gufatira Walmart ibihano niba idahinduye imyitwarire.
Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa, CCTV,
ryatangaje ko gusaba abatanga ibicuruzwa gukuraho imisoro yatewe na Amerika ari
ibintu bitemewe kuko bihungabanya ihangana ryiza ku isoko mpuzamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa
Walmart, ryagaragaje ko intego yabo ari ugufasha abakiriya babo kuzigama
amafaranga no kubaho neza. Bavuze kandi ko bazakomeza gukorana n’abatanga
ibicuruzwa kugira ngo babashe kugera ku mwanzuro wubaka bose.
Walmart ifite ibikorwa bikomeye mu Bushinwa kuva
yatangira kuhakorera mu 1996. Ifite amaduka mu mijyi irenga 100, kandi umwaka
ushize ubucuruzi bwayo muri icyo gihugu bwazamutseho 16%, bugera kuri miliyari
17 z’amadolari.
Nubwo Walmart ishaka igisubizo, iyi ntambara y’ubucuruzi irakomeza gukaza umurego, kandi igira ingaruka ku masosiyete yose y’isi.
Niba ibihano bya Trump bikomeje kwiyongera, birashoboka ko igiciro
cy’ibicuruzwa bizamuka ku bakiriya, bikagira ingaruka ku isoko ry’ubucuruzi
hagati ya Amerika n’u Bushinwa.