Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Nyiranyamibwa yari umuntu wihariye mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko mu bikorwa byo kwibuka no guhumuriza abababaye.
Yagize ati: “Uruhukire mu mahoro mubyeyi, muvandimwe, nshuti ya benshi, Intore, Imfura y'ababyeyi Suzana Nyiranyamibwa." Yakomeje agaragaza ko yari umuhanzi wahumurizaga abantu benshi bari bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Utabarutse ukunzwe, wahojeje abatagira ingano amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndakwibuka nk’ejo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, utaramye uhoza abababaye, uririmbira abatahutse barimbuwe bazizwa uko baremwe. Tuzagukumbura Nyiranyamibwa mwiza.”
Yagarutse ku ndirimbo ze zaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Minisitiri Bizimana yibukije uruhare indirimbo za Suzana Nyiranyamibwa zagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, agaragaza ko ubutumwa yazitangagamo bwari bukubiyemo guharanira kubohora igihugu, ubumwe n’iterambere.
Yagize ati: “Ndakwibuka mu ndirimbo zawe z’imena n'urumenesha zashyuhije urugamba rwo kubohora u Rwanda.”
Mu butumwa bwe, yagarutse ku magambo y’indirimbo Nyiranyamibwa yaririmbye agaragaza icyifuzo cy’Abanyarwanda cyo gutaha, gushyira hamwe no gukorera igihugu.
Ni amagambo agira ati: “Turaje tuje tujya iwacu, cyo nimusase bugari, dore igihe kirageze, cyo gushyira hamwe twese tugakorera u Rwanda. Turaje muturebe mutumenye turi bene mugabo umwe. Turaje nta rwango ku mutima, nta nzika z’ibyahise.”
Yakomeje agaragaza ko iyo ndirimbo yari ikubiyemo ubutumwa bw’amahoro n’iterambere, agira ati: “Turaje tubafitiye amakuru n’amajyambere y’ukuri, n’umurava n’ubupfura, ntabwo tuje gusahura, turaje turukumbuye cyane, turukorere buhanga.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko iyo Leta ya Habyarimana iza kumva ubutumwa bw’iyo ndirimbo, ikirinda kumena amaraso y’Abatutsi, u Rwanda rutari guca mu bihe bibi rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Iyo Leta ya Habyarimana wabwiraga ikumva ntimene amaraso, u Rwanda ruba rwemye rutarira amarira y’agahinda ka Jenoside.”
Indirimbo ze zagaragazaga uburemere bwa Jenoside n’icyizere cy’ejo hazaza
Minisitiri Bizimana kandi yibukije uko Suzana Nyiranyamibwa yagaragaje mu bihangano bye agahinda katewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku bana b’imfubyi, abapfakazi n’abandi basizwe iheruheru.
Yanditse ati: “Jenoside igihagarikwa, warebye u Rwanda urumirwa, usanze n’abari bakwiye kurengera abicwaga barabaye ibigwari, abandi benshi barahisemo inzira ya Jenoside.”
Yavuze ko Nyiranyamibwa yongeye gukoresha impano ye mu kuririmba ibyabaye, agira ati: “Urongera ukora mu nganzo urarimba uti: ‘Ese mbaze nde? Ngire nte? Nkore iki? Ese mbaze nde? Ko uwo nabajije atakiriho? Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo. Amarira y’impfubyi ntatuma usinzira. Abapfakazi benshi barwaye intimba.’”
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko, nubwo izo ndirimbo zasobanuraga agahinda gakomeye, Nyiranyamibwa atarangirizaga ku kababaro gusa, ahubwo yashishikarizaga abantu kugira icyizere. Yagize ati: “Ukarangiza utange icyizere n’ihumure uti: ‘Twirinde kwiheba dutsinde ishavu.’”
Yongeye kugaruka ku ndirimbo zagaragazaga icyizere cy’uko u Rwanda ruzakomeza kubaho, by’umwihariko izivuga kuri Nyanza, aho Nyiranyamibwa yakomokaga.
Yasubiyemo amagambo agira ati: “Humura Nyanza ntuzazima. Ntugacike n’intege turagucigatiye. Nubwo za nkoramaraso zakoze hasi zigatema, zigamije kutumara, ntabwo Nyanza izazima. Babyeyi bacu twabuze, rwa rukundo rw’umurage rwaduteye imbaraga, tuzakora aho bwabaga mu cyimbo cyanyu tuzabaho. Ababambuye ubuzima bazakorwe n’isoni.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko ubutumwa bwerekeye Nyanza bwari bufite igisobanuro kirenze aho, kuko bwashoboraga guhagararira n’ahandi hose mu Rwanda hamenwe amaraso y’Abatutsi.
Yagize ati: “Nyanza y’iwanyu kwa Filipo Karahamuheto, wahitanywe n'ababisha mu Ukuboza 1963, waririmbye, ihagarariye ahantu hose mu Rwanda hamenwe amaraso y’abacu, aho buri wese yavukaga. Warakoze Nyiranyamibwa Suzana. Uri koko inyamibwa n'inkesha.”
Yazengurukaga u Rwanda ajya guhumuriza abacitse ku icumu
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Suzana Nyiranyamibwa atagarukiraga ku kuririmba gusa, ahubwo ko yagiye anasura ahantu hatandukanye mu gihugu, yitabira ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside no guhumuriza abarokotse.
Yagize ati: “Mu myaka yose uko wabishoboye, ibice byose by’u Rwanda wabizengurukaga ujya kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside no gukomeza abakiriho. Wateye benshi ishema, uha benshi imbaraga zo kubaho, bakibuka badashavuye, ihungabana urarihungeta.”
Yongeyeho ati: “Wahojeje abashavuye i Nyanza na Nyarubuye, Nyamata na Ntarama, Gisozi n’Umujyi wose wa Kigali, Murambi na Bisesero, Mibirizi na Kabgayi, Rukumberi na Kibeho, Kiziguro na Komini Rouge, Mwulire na Musha, Kansi na Kabakobwa, Cyanika na Cyahinda, Kaduha na Gatagara, Songa na Busogo.”
Yavuze ko mu bitaramo Nyiranyamibwa yitabiraga, yahaga abantu ibyishimo n’imbaraga, by’umwihariko urubyiruko, binyuze mu ndirimbo n’imbyino.
Yagize ati: “Iyo wabaga washatse kutujyana mu gitaramo tumaze kwibuka abacu, warahanikaga uti: ‘Umva inkera y’abahizi ni igitaramo cy’abasore, ni urubyiruko rw’iwacu i Rwanda. Ayo ni amarebe n’iribagiza, umva amajwi y’urusobe.’ Tukinikiza tukwigana, ibyishimo bigataha imitima, abagukurikiye bagatahana umucyo.”
Asize umurage wo gukunda u Rwanda
Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Suzana Nyiranyamibwa asize icyuho, ariko ko umurage wo gukunda igihugu no gukundana ugomba gukomeza kubaho mu Banyarwanda.
Yagize ati: “Mubyeyi Nyiranyambirwa Suzana, udusigiye icyuho ariko humura ugiye ukeye, ikivi cyawe tuzacyusa.”
Yakomeje agira ati: “Utabarutse tugukunda, udusigiye icyuho, tuzagukumbura. Umurage udusigiye wo gukundana no gukunda u Rwanda mbere ya byose, tuzahora tuwuzirikana, tuwukurikize kugeza natwe buri wese ku gihe cye atabarukanye ishyaka n’ubutwari.”
Minisitiri Bizimana yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko Nyiranyamibwa yari umuhanzi wizeraga Imana, anibutsa amagambo yo mu ndirimbo ye yahaga ubutumwa abicanyi.
Yagize ati: “Wemeraga Imana. Niyo mpamvu waririmbiye abicanyi ubahanura uti NTIMUZAMARA UBWOKO SIMWE IMANA YABAREMYE.” Yasoje agira ati: “Nitije ayo magambo yawe ngusezeraho ngira nti: Requiescat in pace Domine - Uruhukire mu mahoro y'Umuremyi.”
Nyiranyamibwa Suzanne, yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, aguye mu Bubiligi, aho yari ari kwivuriza.

