Wagira ngo Imana yabaremye yaribeshye - Karidinali Kambanda ku bihinduje igitsina, basaba no gushyingiranwa

Imyidagaduro - 02/05/2026 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Wagira ngo Imana yabaremye yaribeshye - Karidinali Kambanda ku bihinduje igitsina, basaba no gushyingiranwa

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje impungenge atewe n’imyumvire igenda ikwirakwira ku isi, aho abantu bamwe bahitamo kwihinduza ibitsina ndetse bakanasaba guhabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Kiliziya Gatolika n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye muri Sainte Famille Hotel i Kigali.

Mu ijambo rye, Karidinali Kambanda yavuze ko isi y’iki gihe iri kugenda irushaho kujagarara mu bijyanye no gutandukanya ukuri n’ikinyoma, aho ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga biri kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abantu.

Yagize ati " "Uyu munsi twisanga mu Isi yuzuye urusaku rwinshi. Urusaku rwiza n'urusaku rusenya. Isi y'ikoranabuhanga irimo iragenda ku muvuduko uhambaye, Isi wacyeka ko nta kuri n'inzira bibaho muri iyi si yacu.”

Yakomeje avuga ko n’ishingwa ry’urugo na ryo riri gufatwa mu buryo bw’ubucuruzi, aho bamwe barugereranya na “deal” cyangwa “contract”, ibintu avuga ko bigaragaza uko indangagaciro zigenda zicika.

Yanagarutse ku kuba hari n’abahuje ibitsina basigaye bumva ko gushyingiranwa ari uburenganzira bwabo, ibintu Kiliziya Gatolika idashyigikira.

Ati “Kugeza aho usanga umuntu yihitiramo kuba yakwihindura igitsina, uwari umugabo akigira umugore, uwari umugore akagira umugabo, nkaho Imana yamuremye yibeshye cyangwa ariwe wigenga icyo ari cyo, ugasanga ibyo gushyingirwa byabaye nka 'business' ni nka 'deal' ni contract (Kontaro) kugeza n'aho n'abahuje igitsina nabo bumva ari uburenganzira bwabo bwo gushyingiranwa. Ni Isi nyine usanga kumenya ukuri (bigoye)."

Karidinali Kambanda yanagaragaje impungenge ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru atari yo, avuga ko hari igihe ikinyoma gishobora kwamamazwa ku buryo gifatwa nk’ukuri.

Ati “Umuntu ashobora gufata ikinyoma akacyamamaza ku mbuga akakimenyekanisha, benshi bacyakira cyangwa se badatohoje bakagifata uko kiri, ugasanga gihindutse ukuri, benshi nicyo bemera, nicyo batoye, akagira ukuri, usanga ukuri kurayoba [...] Ku buryo rero muri iki gihe cyacu kumenya ukuri no kuyoborwa n'ukuri (biragoye), ariko n'ibintu byumvikana, iyo abantu bateye Imana umugongo, nta kundi kuri baba bagifite. Buri umwe aravuga ati uku niko kuri kwanjye, ntibagire aho bahurira."

Yasoje agaragaza ko muri iki gihe kugendera ku kuri no kukumenya bigenda birushaho kugorana, cyane cyane iyo abantu bateye Imana umugongo, kuko buri wese ashobora kwihitiramo “ukuri kwe” bigatuma habura aho abantu bahurira.

Ku rwego mpuzamahanga, ikibazo kijyanye no kwihinduza ibitsina n’uburenganzira bwo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina kiri mu mpaka zikomeye, kandi ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifite imyitwarire itandukanye cyane.

Ibihugu byinshi byo mu Burayi, Amerika n’ibindi byateye imbere byamaze kwemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa. Urugero ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Budage, u Bufaransa n’ibindi.

Hari n’ibihugu byemera ko umuntu ahindura igitsina mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse bikanoroshya uburyo bwo kubikora.

Ku rundi ruhande, ibihugu byinshi byo muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati ntibyemera ibyo. Mu bihugu nka Uganda cyangwa Saudi Arabia, amategeko aracyahana ibikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi, ndetse n’ibijyanye no kwihinduza igitsina ntibyemerwa.

Amadini menshi arimo Kiliziya Gatolika, Islam n’andi madini ya gakondo, akomeza kwigisha ko igitsina cy’umuntu ari icyo yavukanye, kandi ko gushyingiranwa bigomba kuba hagati y’umugabo n’umugore. Ni muri urwo rwego amagambo ya Karidinali Kambanda ahura n’umurongo rusange w’inyigisho za Kiliziya ku isi.

Ariko kandi hari amadini cyangwa amatsinda y’amadini mu Burayi na Amerika yatangiye kwemera abahuje ibitsina no kubashyingira, bigaragaza ko no mu rwego rw’iyobokamana harimo impinduka ku bice bimwe by’isi.

Imiryango nk’Umuryango Mpuzamahanga ishyigikira ko abantu bose bagomba kurindwa ihohoterwa n’ivangura, harimo n’abihinduza ibitsina cyangwa abahuje ibitsina. Ariko ntishyiraho itegeko rihuriweho n’ibihugu byose ku bijyanye no gushyingiranwa, kuko ibyo bigengwa n’amategeko y’ibihugu ku giti cyabyo.

Ku isi hose, imbuga nkoranyambaga zagize uruhare runini mu gukwirakwiza ibi bitekerezo. Abashyigikira uburenganzira bw’aba LGBTQ+ bavuga ko ari uburenganzira bwa muntu bwo kwihitiramo ubuzima bwe, mu gihe ababirwanya, harimo n’amadini menshi, babifata nk’ihinduka rinyuranye n’umuco n’ukwemera.

Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge ku Isi iri kugendera ku “kuri kwa buri wese” mu gihe ukuri nyakuri kugenda kuyoba

Karidinali Kambanda yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziri gutuma ikinyoma gifatwa nk’ukuri mu Isi y’iki gihe

KANDA HANO UBASHE KUREBA IJAMBO RYOSE RYA KARIDINALI KAMBANDA

KANDA HANO UREBE CHRISTOPHER ABAZA IBIBAZO KARIDINALI KAMBANDA

IJAMBO RYA GERARD IMBABAZI IMBERE YA KARIDINALI KAMBANDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...