Ku mukino w'umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League APR FC yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1 bya Rutahizamu William Togui, mu gihe Gorilla FC yatsindiwe Kalifa Traore. Wari umukino ufite kinini usobanuye kuri APR FC kuko amanota atatu yabonye byatumye ihita inganya amanota 42 na Al Hilal iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Mu kiganiro Rirashe cya TV1 Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, Perezida wa Gasogi United akaba nUmunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles yatangaje ko yababajwe bikomeye n'ubwitabire bw'abafana ba APR FC ndetse ahishura ko ibi byaba ari nk'ikimenyetso cyo kuyihima ahubwo asaba ko bakwiye kwikubita agashyi bakaza gushyigira ikipe yabo.
Yagize ati: "Hari abantu nshaka gucyebura, abafana ba APR FC mwisubireho pe!. Ejo bundi yahuye na Gorilla FC ubona ko ishaka umwanya wa mbere, ariko ubonye ubwitabire bw'abafana wagira ngo bari guhima ikipe yabo, mwisubireho."
KNC yakomeje yibutsa abafana n'abakunzi ba APR FC ko iyo umubyeyi w'umuntu runaka agize ubukene, ibyo bitamukuraho ko ari umubyei ahubwo ko bakwiriye kubana nikipe mu bihe byose birmo ibibi n'ibyiza.
Ati: "Uwo ni umuco mubi, iyo So yakennye uramwihakana? bimukuraho ko ari umubyeyi wawe. Muri kwerekana ko muri abafana mutari abakunzi banyabo ba APR FC."
Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko abantu bitabiriye uyu mukino wa APR FC na Gorilla FC bari hagati y'ibihumbi 2000-2500. Kigali Pele Stadium yakira abantu barenga ibihumbo 8 kandi bicaye neza.
Kuri uyu wa Kabiri, Gasogi United ya KNC irakira Musanze FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu Gikombe cy'Amahoro. Mu gihe APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu yakira Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura mu Gikombe cy'Amahoro.

Witegereje neza urabona ubwitabire bw'abafana bitabiriye umukino APR FC yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1

Mbere yuko umukino utangira, reba ubwitabire bw'abari begereye impande y'aho abanyamakuru bicara

Ifoto yo mu mukino hagati ariko igaragaza igice cya stade hejuru y'urwambariro rw'amakipe
