Wacucuye urubyiruko! Ibihanga by'umukino w’amahirwe w’akadege usabirwa gucibwa nyuma y’ibyuma

Imikino - 26/08/2026 7:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Wacucuye urubyiruko! Ibihanga by'umukino w’amahirwe w’akadege usabirwa gucibwa nyuma y’ibyuma

Umukino w’amahirwe w’akadege ni umwe mu ikomeje kugarukwao cyane ku mbuga nkoranyambaga usabirwa ko wacibwa bitewe n’uko hari abo wagize imbata ndetse ukaba waranabacucuye.

Umukino w’amahirwe w’Akadege (uzwi cyane nka Aviator) ni umwe mu mikino yo kuri internet igezweho cyane mu Rwanda no muri Afurika yose, aho ukorera ku muvuduko ndetse ukagira uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye n'indi mikino isanzwe y'amapari.

Uyu mukino utangira hari akadege gahaguruka, uko kagenda kazamuka ni nako umubare w'ibikubo (Multiplier) ugenda uzamuka ari na ko amafaranga uri kuwukina yashoye agenda yikuba.

Kugira ngo umuntu uri gukina akadege atsindire aya mafaranga ahita agahagarikira aho kageze kazamuka, akayatsindira gutyo.  Gusa iyo aka kadege kaguye utarahagarika ngo ubikuze ayo mafaranga cyangwa kakagwa kakiri kuri rimwe uwari urimo aragakina aba ahombye.

Abenshi bagakina bavuga ko biba bigoye kurya aya mafaranga kuko uba utekereza ko ugiye kurya menshi kurushaho bikarangira akadege gahise kagwa.

Abantu batandukanye bakomeje gusabwa ko kacibwa

Nyuma y’uko haciwe inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, kuri ubu abantu batandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba ko aka kadege kaba muri sosiyete zitandukanye za Betting kacibwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagiriye inama urubyiruko kureka gukina utudege two muri Beti mbere y’uko amafaranga yabo yose aguruka. Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

Yanditse ati: ”Icyumweru gishya gihire! Uyu munsi ndavuga ku tudege tugiye kumaraho amafaranga urubyiruko. Abirirwa badukurikirana ngo ‘uyu munsi ndatsinda’ mutandukane na two mbere y’uko amafaranga yose aguruka”.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko imikino y’amahirwe cyane cyane iyo kuri interineti ikenesha. Ati: ”Imikino y’amahirwe, cyane cyane iyo kuri murandasi, irakenesha. Uko ukanda ‘Bet’ ushaka miliyoni, amafaranga yawe yo mu mufuka yo aba ari kuvuga ati: ‘Bye bye boss”.

Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry'iminsi 15 ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera ku bufatanye n'Intara y'Amajyaruguru riri kubera muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze kuva ku wa 19 Kanama 2026, yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda kwishora mu mikino y'amahirwe irimo "Akadege".

Yagize ati: ”Icyo twasabye urubyiruko rwacu ni ukwirinda gushakisha ubukire binyuze mu mikino y’amahirwe nk'Akadege ahubwo rukitabira gushakisha amakuru muri iri murikagurisha, rugashaka ibyo rukora rwirinda ubunebwe, ubuzererezi, ubusinzi n’inzoga z’inkorano n’ibyuma byose bitujuje ubuziranenge."



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...