Wabwirwa n’iki kasike yujuje ubuziranenge?

Amakuru ku Rwanda - 27/01/2026 2:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Wabwirwa n’iki kasike yujuje ubuziranenge?

Mu gihe utega moto, ni ngombwa kurinda umutekano w’umutwe wawe wambara kasike ariko hari izizewe ku buryo umutwe wawe uba urinzwe mu gihe habaye impanuka.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyarwanda by'umwihariko abakoresha moto nk’ikinyabiziga, Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB) bashyizeho "laboratwari" ipima kasike mu mwaka wa 2024.

Iyi laboratwari igamije gupima kasike kugira ngo hamenyekane izizewe ku buryo mu gihe cy’impanuka zaba zifite amahirwe menshi yo gutuma umuntu arokoka ndetse no kurinda umutwe w’uwakoze impanuka.

Iyi: "laboratwari" niyo ya mbere igezweho ku mugabane wa Afurika aho ifite ubushobozi bwo kugenzura kasike 30-40 ku munsi kandi igatanga ibisubizo byizewe ku kigero cya 100%.

Iyi laboratwari igezweho kandi yizewe ikaba ari iya mbere ku mugabane wa Afurika, yahise itangira ibikorwa byayo byo gupima kasike aho ubu yamaze kugaragaza kasike basanze zujuje ubuziranenge bwose.

Kuri ubu, kasike zujuje ubuziranenge ndetse zemejwe n’iyi laboratwari ya RSB ziri ku isoko aho buri wese ashishikarizwa kugura kasike yujuje ibyangombwa n’ubuziranenge. Izo kasike, zigomba kuba ifite icyemezo cyemewe n’amabwiriza ya RSB (RS 576:2024)

Mu gihe ugura cyangwa ugiye kwambara kasike, ni ngombwa ko ubanza kugenzura niba kasike ugiye kwambara yujuje ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda. Ikizakubwira kasike yujuje ubuziranenge, ni nimero iyiranga izwi nka Identification Number.

Ku mugenzi cyangwa se umumotari, ni ngombwa kureba ko ikirahuri kitamenetse cyangwa se ko imishumi ifata kasike ikora neza.

Ibuka kureba ko kasike nta hantu yangiritse ndetse ko n’umwenda w’imbere muri kasike ukomeye, maze nuyambara uzumva igufashe neza.

Impanuka ntiteguza! Gerayo Amahoro, usigasira umutwe wawe wambara neza Kasike yujuje Ubuziranenge kuko ariwo mutekano w'umutwe wawe mu gihe cy'impanuka.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...