Mu
rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyarwanda by'umwihariko
abakoresha moto nk’ikinyabiziga, Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB)
bashyizeho "laboratwari" ipima kasike mu mwaka wa 2024.
Iyi
laboratwari igamije gupima kasike kugira ngo hamenyekane izizewe ku buryo mu
gihe cy’impanuka zaba zifite amahirwe menshi yo gutuma umuntu arokoka ndetse no
kurinda umutwe w’uwakoze impanuka.
Iyi: "laboratwari" niyo ya mbere igezweho ku mugabane wa Afurika aho ifite
ubushobozi bwo kugenzura kasike 30-40 ku munsi kandi igatanga ibisubizo byizewe
ku kigero cya 100%.
Iyi
laboratwari igezweho kandi yizewe ikaba ari iya mbere ku mugabane wa Afurika,
yahise itangira ibikorwa byayo byo gupima kasike aho ubu yamaze kugaragaza
kasike basanze zujuje ubuziranenge bwose.
Kuri
ubu, kasike zujuje ubuziranenge ndetse zemejwe n’iyi laboratwari ya RSB ziri ku
isoko aho buri wese ashishikarizwa kugura kasike yujuje ibyangombwa
n’ubuziranenge. Izo kasike, zigomba kuba ifite icyemezo cyemewe n’amabwiriza ya
RSB (RS 576:2024)
Mu
gihe ugura cyangwa ugiye kwambara kasike, ni ngombwa ko ubanza kugenzura niba
kasike ugiye kwambara yujuje ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda. Ikizakubwira
kasike yujuje ubuziranenge, ni nimero iyiranga izwi nka Identification Number.
Ku
mugenzi cyangwa se umumotari, ni ngombwa kureba ko ikirahuri kitamenetse
cyangwa se ko imishumi ifata kasike ikora neza.
Ibuka
kureba ko kasike nta hantu yangiritse ndetse ko n’umwenda w’imbere muri kasike
ukomeye, maze nuyambara uzumva igufashe neza.
Impanuka
ntiteguza! Gerayo Amahoro, usigasira umutwe wawe wambara neza Kasike yujuje
Ubuziranenge kuko ariwo mutekano w'umutwe wawe mu gihe cy'impanuka.
