Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza
2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “More Than A Crown” cya
Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, cyamurikiwe muri Kigali
Convention Center.
Muri
iki gitabo kigizwe n’impapuro 184, Naomie Nishimwe agaruka ku rugendo rwe
rw’ubuzima, by’umwihariko ku bibazo byamugoye birimo amagambo mabi n’itotezwa
yakunze guhura na byo ku mbuga nkoranyambaga, bikamuviramo gufata icyemezo cyo
kwivugira ukuri ku buzima bwe.
Muyango,
nk’umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi wanitabiriye
irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko ikoreshwa ry’izi mbuga muri iki gihe
ryahindutse umutwaro kuri bamwe, kuko hari benshi bibasirwa n’amagambo n’ibikorwa
bibakomereza.
Ati: “Urugero
nkanjye ushobora kuza ukabona meze neza, ntakibazo mfite ariko
Yakomeje
avuga ko n’ubwo Naomie yahuye n’ibihe bikomeye, icy’ingenzi ubu ari ukwibanda
ku musaruro wavuyemo, aho yafashe iya mbere akabishyira mu gitabo kigamije
gutanga isomo n’ihumure ku bandi.
Mu
rwego rwo kwirinda guheranwa n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, Muyango yavuze
ko yahisemo kudasubiza buri wese, ahubwo agashyira imbere amagambo amwubaka
n’abantu bamugarurira icyizere, anongeraho ko isengesho rimugirira akamaro
kanini.
Muri
uyu mwaka wa 2025, Muyango yagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga
nkoranyambaga, cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite n’urugo rwe na
Kimenyi Yves, uri mu gihugu cy’u Bushinwa muri iki gihe.
Asubiza
InyaRwanda, Muyango yavuze ko 2025 wabaye umwaka wo kwiga byinshi no gukuramo
amasomo azamufasha mu rugendo rw’imyaka iri imbere.
Ati:
“Uyu mwaka waranzwe n'amasomo menshi, narize cyane, meze nk'umuntu uvuye ku
ikosi. Uyu mwaka warimo imigisha ariko nanone urimo ibibazo ariko nshima Imana,
ndashimira abantu banshyigikiye kuva mu kwa mbere aho ngenda nkora hose, yaba kuri
shene ya Youtube hose ndabashimye cyane."
Abajijwe
icyamunyuze kurusha ibindi muri uyu mwaka, Muyango yasubije atazuyaje ko ari
amasomo yawuvomoyemo.

Miss
Muyango mu birori byo kumurika igitabo More Than a Crown, agaragaza ko umwaka
wa 2025 wabaye uw’imigisha n’ibibazo byamwigishije byinshi mu buzima

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NAOMIE
