Waba warabaswe n’ingeso yo kwikinisha? Habonetse umuti wabigucaho mu minsi 30 gusa

Ubuzima - 18/10/2017 12:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Waba warabaswe n’ingeso yo kwikinisha? Habonetse umuti wabigucaho mu minsi 30 gusa

Benshi mu bantu b’igitsina gabo cyangwa igitsina gore ngo babaswe n’ingeso yo kwikinisha kandi ku kigero kiri hejuru nkuko umuganga w’inzobere mu kuvura akoresheje ibimera abisobanura, ibi ngo abivuga ashingiye ku mubare munini w’abamugana bamusaba kubaha umuti watuma babicikaho

Tumaze kumenya amakuru avuga ko umubare w’abikinisha mu ngeri zose, ni ukuvuga abagabo, abagore, abasore ndetse n’inkumi ari munini cyane, twagiranye ikiganiro kirambuye na MUNYANKINDI Innocent umuyobozi w’ivuriro imbaraga z’ibimera health center maze amara impungenge abafite iyi ngeso bitewe nuko ashobora kubafasha kuyicikaho burundu

Mbese ingeso yo kwikinisha iterwa n’iki?

MUNYANKINDI ati” Sinavuga ko kwikinisha ari ingeso pe, ahubwo ni icyorezo cyateye mu bantu bose, kikaba giterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba mu itsinda ry’abantu benshi bigatuma umwe akongeza bagenzi be, kuba muri gereza igihe kinini umuntu agatekereza ko ntaho azakura umugore cyangwa umugabo bigatuma abyikemurira muri ubwo buryo, kuba mu bigo by’amashuri, gutinya SIDA cyangwa inda y’indaro bigatuma afata umwanzuro wo kwikinisha wenyine agahaza irari rye ariko by’akanya gato”

Ni izihe ngaruka ziterwa no kwikinisha?

MUNYANKINDI” Ingaruka zo kwikinisha se ko ari nyinshi, ariko muri zo harimo:

Guhora witinya ukumva udakwiye kwegera abandi, mbese ugahorana ubwoba muri wowe

Kudashobora gufata icyemezo muri gahunda zawe runaka, ugahora ushidikanya ku bintu runaka

Kwigunga bikabije ukumva ntushaka kujya ahoa abandi bari

Kwibagirwa ku buryobukomeye aho ushobora gufata ikintu ariko mu kanya gato ukayoberwa aho ugishyize mbese ubwonko bwawe ntibuba bugikora neza

Guhagarika imishinga yawe, urugero niba wari waratangiye kubaka inzu noneho ingeso ikagufata utarayuzuza, ibikorwa byo kuyubaka ntibiba bigikomeje kuko gufata icyemezo kwawe biba biri kure

Guhengama kw’igitsina gabo bitewe n’akaboko akoresha yikinisha kandi nabyo bikagira ingaruka mbi

Kugira intanga z’amazi cyangwa se z’ibihuhwe

Kurangiza nyuma y’amasegonda make utangiye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina

Ku bagore, ntibaba bakifuza umugabo ahubwo bakabibeta bakikorera icyo gikorwa

N’iyo umugore yihanganiye kubonana n’umugabo we, nta mavangingo agira ariwe benshi bakunze kwita mukagatare bitewe no kubura ya mavangingo

Ku bagore na none bafite ingeso yo kwikinisha bishobora kubaviramo kwifungura kw’agasanduku k’intanga zigashiramo burundu ntazabashe kubyara akaba ingumba

Gushaka kunyara ugahita winyarira ako kanya

Gufatwa na diabete mu buryo bworoshye n’ibindi n’ibindi”

Ni iki mufasha umuntu wamaze kugerwaho n’izo ngaruka?

MUNYANKINDI ati” Ikintu cya mbere dufasha umuntu wabaswe n’ingeso yo kwikinisha ni ukumuganiriza by’umwihariko

Kumuha imiti y’ibimera imufasha gusiba ibintu bibi biri mu bwonko bwe ikabugarura ku murongo kuko buba busa n’ubwangiritse ku buryo bukomeye

Iyo tumaze kumuha uwo muti dusigara tuvura za ngaruka nko kugarura amavangingo, gukomeza intanga n’ibindi”

Umuntu wabaswe n’iyi ngeso, iyo afashe umuti uko bikwiye abasha gukira burundu agaca ukubiri n’iki kibazo mu munsi 30 gusa

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...