Nyuma y’igihe kinini hategurwa ibirori by’Umunsi wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk'uw’Igikundiro, biraba kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro. Kuri uyu munsi hateganyijwe gahunda zitandukanye zirimo no kwerekana abakinnyi iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026.
Muri aba bakinnyi hashobora kuza kuba harimo umunyezamu Pavelh Ndzila. Ejo kuwa Kane hagiye hanze ifoto uyu munyezamu ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee. Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi uheruka gutandukana na APR FC yari amaze iminsi ari mu biganiro na Rayon Sports byo kuba yayerekezamo.
Pavelh Ndzila naramuka yerekeje muri Rayon Sports araba abaye umunyezamu wa kane wayo nyuma ya Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, Ndikuriyo Patient ukomoka mu Burundi n’umunyarwanda, Mugisha Yves.
Pavelh Ndzila ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports
Pavelh Ndzila mu nzira zo gutungurana mu birori bya ‘Rayon Day’