Iki gitaramo kiraba kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali kuva saa Kumi z'umugoroba. Jesca Mucyowera arataramana n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana ari bo Alarm Ministries, True Promises na Rwibutso Emma - umuramyi mushya w'impano idashidikanwaho. Apotre Mignonne Kabera ni we uri bugabure ijambo ry'Imana.
Jesca Mucyowera uri bumurike album ebyiri muri iki gitaramo cye cya mbere agiye gukora mu mateka ye, avuga ko kucyita “Restoring Worship Xperience” ari ijambo yahawe n’umugabo we ubwo yarimo amusobanurira intego n’intumbero yinjiranye mu muziki nyuma yo kuva muri Injili Bora.
Aherutse kubwira abanyamakuru ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cye ari kugurwa ku rwego rwo hejuru ndetse byabaye ibidasanzwe kuri we amatike agatangira kugurwa mu kwezi kwa Nzeri. Kuri ubu, amatike akomeje kugurwa cyane, akaba aboneka ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa *662*104#.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mpemburabugingo "Restoring Worship Xperience" aragura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP, 25,000 Frw kuri VVIP Table naho 200,000 Frw ni ameza [Table] y'abantu 10.
Jesca Mucyowera ukunzwe mu ndirimbo "Yesu Arashoboye" avuga ko abari bwitabire igitaramo cye bari buhembuke "kuko habaho gukora kw’Imana gukomeye". Ahamanya na Mwuka Wera ko Imana iri bukore ibikomeye kuri uyu munsi.
Yavuze ko iki gitaramo ari igihamya cyo kwaguka k'umurimo w'Imana n'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Ati: "Bivuze kwaguka k’umurimo w’Imana muri njye, n’impano y’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo kandi biratanga icyizere ko bizahoraho."
Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo. Ni umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015.
Mu myaka 5 ishize ni bwo Jesca Mucyowera yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, iyo nkuru iryohera cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk'uko bigaragara mu ndirimbo zirimo "Jehova Adonai" ndetse na "Arashoboye" zimaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri YouTube.

Ku mugoroba w'iki Cyumweru muri Camp Kigali harabera igitaramo cy'amateka cya Jesca Mucyowera

Mucyowera Jesca yatumiye umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka, Apostle Mignonne Kabera nk'umugabura w'Ijambo ry'Imana

Jesca Mucyowera aherutse gutangaza ko muri iki gitaramo cye ari bumurike Album ebyiri

Alarm Ministries yiteguye gufatanya n'abakunzi b'umusaraba gutambira Imana mu buryo bukomeye

True Promises biteguye guhembura abitabira igitaramo cya Jesca Mucyowera "Restoring Worship Xperience"

Rwibutso Emma uherutse gukorana indirimbo "Rukundo" na Bosco Nshuti arahezagira abitabira iki gitaramo
