Ni igitaramo cy’umwihariko kuko ni cyo
cya mbere agiye gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 abarizwa mu Mujyi wa
Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Yaryamye gato, mu byanya by’ikirere n’isi,
ariko Imana imusaba kuba maso: imuha amagambo, imuha imbabazi, imuha indirimbo
zaje guhindura ubuzima bw’abantu benshi. Ari na ho yaherewe Album ye ya mbere
“Niwe”, yahindutse ikimenyetso cy’urugendo rwe rwose mu muziki wo kuramya.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025 yabwiye itangazamakuru
ati: “Album nayiherewe mu ndege. Impamvu Imana yayimpereye mu ndege ni yo
yonyine ibizi.”
Iyo Album yahise iba isoko y’indirimbo
zagize mu mitima y’abantu atigeze ahura na bo, ibasha kugera henshi kurusha uko
yari abyiteze.
Richard Nick arakomeye ku butumwa bwe: ko
umuramyi ari uwakira Imana mu buzima bwe bwose, mu ntekerezo, mu mibereho, no
mu kwicisha bugufi.
Ni na yo mpamvu ashimangira ko iyi myaka
17 ishize yamubereye ishuri, none ubu akagaruka afite icyerekezo gishya
n’imbaraga nshya.
Ku bufasha bwa Fill The Gap Ministries
n’abaterankunga barimo MTN Rwanda, iki gitaramo cyitezwe ko kizaba kimwe mu
bitaramo binini by’umuziki wo kuramya mu Rwanda muri uyu mwaka.
Richard Nick avuga ko mu Rwanda hari
kuzamuka “umurimo w’Imana ku rwego rutari rusanzwe,” kandi yifuza ko iki
gitaramo kiba inkomezi ku bahageze bose.
Kuri iyi nshuro, InyaRwanda yatoranyije
indirimbo 10 zo kwitegura mbere yo kujya muri BK Arena – indirimbo z’ingenzi
zubatse izina rya Richard Nick Ngendahayo, n’izishobora gufasha abantu kwinjira
mu mwuka wo kuramya mbere y’iki gitaramo.
1.Niwe
Ni yo nkingi y’urugendo rwe. Indirimbo ivuga ku Mana itajya ihinduka, iba ‘Niwe’ mu bihe byose. Ni yo izatangiza imitima y’abitabira iki gitaramo.
2.Mbwira
Ibyushaka
Indirimbo isaba Imana kuyobora umutima no
gutanga umurongo. Ni yo ndirimbo y’umunyamwete, yo kurekura ubushake ‘bwacu
ugaha Imana ubutegetsi bw’ubuzima’.
3.Ntwari
Batinya
Ubutumwa bw’ukwizera kudacogora. Richard Nick ayivugamo Imana ibera intwari abatinya, ikabera ubakingira mu bihe bigoye.
4.Ibuka
Indirimbo yo kwibutsa umutima ko Imana yagiye ihagarara ku ngamba “zacu, ikadukiza, igadukomeza. Ni urwibutso ku byo Imana yakoze n’ibyo ikomeje gukora”.
5.Urera
Indirimbo yuje ubwuzu ivuga ku Mana irera,
irengera, ikarinda. Ni yo muhamagaro w’abifuza kwisubiraho no kugarukira ku
Mana.
6.Ijwi
Rinyongorera
Indirimbo yuje ituze n’umwuka w’amasengesho. Ni indirimbo yo gucisha bugufi umutima, ikibutsa ko Imana ivugana na buri wese mu rwihisho.
7.Sumuhemu
Ubutumwa bukomeye ku byiringiro byo mu mwuka, bugendera ku kurwanya ibishuko, ibyaha n’ibyo bituma dutandukana n’Imana.
8.Mbwira
Ibyushaka
Iyi ndirimbo ifite umwuka wo gusaba Imana
kurushaho kwinjira mu buzima ‘bwacu’. Ni indirimbo ishobora gutungurana ku
rubyiniro.
9.Cyubahiro
Indirimbo yo guha Imana icyubahiro
gikwiye. Ni ‘chorus’ ituma abantu bahaguruka, bagasingiza mu buryo bwuzuye.
10.Wemera
Ngushime
Indirimbo ikubiyemo gushima Imana ibihe byose. Ni indirimbo ihuza imitima n’umunezero w’ibyiza Imana yakoze, kandi ni yo ishobora kurangiza igitaramo mu buryo bwa gihamya.




Richard Nick Ngendahayo ategerejwe mu gitaramo muri BK Arena ahuriramo n'abarimo Gaby Kamanzi na Rene Patrick
