Ni muri urwo rwego, ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025,
hateganyijwe igikorwa gikomeye cyo gutanga ibihembo bya ‘Isango na Muzika
Awards’, bigamije gushimira no guhemba abahanzi bahize abandi mu nzego
zitandukanye z’umuziki w’u Rwanda muri uyu mwaka uri kurangira.
Ibi birori bitegerejwe na benshi bizabera muri Camp Kigali,
bikazahuriza hamwe abahanzi, abakunzi b’umuziki, abanyamakuru n’abandi
bafatanyabikorwa batandukanye, mu ijoro rizasiga handitswe amateka mashya mu
rugendo rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.
Isango na Muzika Awards ikomeje kwigaragaza nk’urubuga rwihariye
rwo kugaragaza impano, gushimira no gushyigikira abahanzi bagaragaje udushya
n’ubwitange mu mwaka wose.
Mbere y’uko ibi birori bikuru biba, ibikorwa byo gutora
abahanzi byamaze gutangira kuri murandasi, aho abakunzi b’umuziki bahabwa
ijambo ryo kugira uruhare mu gutoranya abahanzi bakoze cyane.
Gutora bikorwa ku buntu unyuze ku rubuga rwa Isango Star: https://isango.igihe.com/ aho buri wese ashobora gutora umuhanzi abona
warahize abandi muri uyu mwaka.
Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bitangwa na Isango Star,
igitangazamakuru kimaze kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere no kumenyekanisha
umuziki w’u Rwanda, by’umwihariko binyuze mu guha icyubahiro abahanzi bitwaye
neza buri mwaka.
Ku nshuro ya gatandatu, ibihembo bigiye kongera gutangwa, bikomeza
umuco wo gushimira abahanzi bagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’umuziki
nyarwanda.
Nk’uko byagiye bigenda mu yindi myaka, ibi birori
byabanjirijwe n’ibitaramo bizengurutse igihugu, aho byabereye mu bice
bitandukanye birimo Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, Rubavu, Kayonza, Musanze
muri UR-CAVM, ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo byafashije kwegera abakunzi b’umuziki mu bice
bitandukanye by’igihugu no gukomeza kumenyekanisha abahanzi.
Umwaka ushize, ubwo ibihembo byatangwaga ku nshuro ya gatanu,
byabereye muri Kigali Convention Centre, mu birori byitabiriwe n’abantu
batandukanye barimo abahanzi bakomeye, abanyamakuru n’abafatanyabikorwa.
Icyo gihe, Bruce Melodie yahembwe nk’umuhanzi w’umugabo
w’umwaka, mu gihe Bwiza yabaye umuhanzi w’umugore w’umwaka, naho Zeo Trap
yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka.
Mu byiciro by’ingenzi byahawe ibihembo, Israel Mbonyi yahawe
igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu
gihe album y’umwaka yahembwe ari ‘Icyumba cya Rap’ ya Riderman na Bull Dogg.
Indirimbo y’umwaka yabaye ‘Jugumila’ ya DJ Phil Peter
yakoranye na Chriss Eazy na Kevin Kade, ari na yo yanahize izindi mu cyiciro
cy’indirimbo ihuriweho n’abahanzi batandukanye.
Bull Dogg yegukanye igihembo cy’umuraperi w’umwaka, Element
ahembwa nk’umutunganya indirimbo (producer) w’umwaka, mu gihe Fayzo yahembwe
nk’ukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi wahize abandi. Umuhanzi wihariye mu
muziki gakondo w’umwaka yabaye Ruti Joel.
Abahanzi
begukanye ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards 2024’
1.Best
Male Artist
Bruce Melodie (Yatsinze)
The Ben
Bull Dogg
Chriss Eazy
2.Best
Female Artist
Alyn Sano
Ariel Wayz
Bwiza (Yatsinze)
France Mpundu
3.Best
New Artist
Q.D
Zeo Trap (Yatsinze)
Chiboo
Kenny Edwin
4.Best
Gospel Artist
Israel Mbonyi (Yatsinze)
Chryso Ndasingwa
Vestine & Dorcus
Ben & Chance
5.Best
Album
Icyumba cya Rap (Yatsinze)
Full Moon
Ganza
Live and Die
6.Song
of the Year
Jugumila – DJ Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade
(Yatsinze)
Wait – Kivumbi
Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol
Sikosa – Kevin Kade ft The Ben & Element
Ahazaza – Bwiza
7.Best
Collaboration
Jugumila – DJ Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade (Yatsinze)
Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol
Sikosa – Kevin Kade ft The Ben & Element
Puta – Bull Dogg
8.Best
Hip Hop Artist
Bull Dogg (Yatsinze)
Riderman
Bushali
Zeo Trap
9.Best
Music Producer
Element (Yatsinze)
Prince Kiiz
Muriroo
Loader
10.Best
Video Director
Fayzo (Yatsinze)
Gad
Sammy Switch
Isimbi Nailla
11.Best
Culture Act
Ruti Joel (Yatsinze)
Cyusa Ibrahim
Inyamibwa
Impakanizi

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman witegura kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki, yatanze ibyishimo hirya no hino mu gihugu binyuze mu bitaramo byabanjirijwe itangwa ry'ibi bihembo

Nel Ngabo wo muri Kina Music yataramanye n'ibihumbi by'abantu hirya no hino mu gihugu binyuze muri "Isango na Muzika Awards Tour"

Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa muri 'Kikac Music Label' yagendanye urugendo n'ibi bitaramo mu kwitegura "Isango na Muzika Awards 2025"

Umuyobozi wa Isango Star, Agatesi Marie Laetitia Mugabo yashimye abanyamakuru bagize uruhare mu gutora, agaragaza ko mu myaka itandatu ishize batanga ibi bihembo harimo amasomo bubakiyeho

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bahuriye hamwe mu gikorwa cyo guhitamo abahanzi bahatanira ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatandatu

Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, abanyeshuri banyuzwe n'ibitaramo byabanjirijwe itangwa ry'ibi bihembo

Israel Mbonyi witegura gukora igitaramo cye bwite "Icyambu 4" tariki 25 Ukuboza 2025, muri BK Arena- mu 2024 yatwaye igikombe cya "Best Gospel Artist"

