Wa gasore we ibyo wabimenye ute? Shaddyboo yakije umuriro ku bakomeje kwibasira Meddy

Imyidagaduro - 30/01/2023 11:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Wa gasore we ibyo wabimenye ute? Shaddyboo yakije umuriro ku bakomeje kwibasira Meddy

Ku mbuga nkoranyambaga abantu barakaye ku buryo batari gusiba kwibasira Meddy ahanini ngo babiterwa n'uko uyu muhanzi aherutse kwinjira mu gakiza.

Ntabwo hari gusiba ubutumwa buvuga kuri Meddy ndetse abantu banyuranye bari kugaragara bakoresha amafoto n’amashusho ye mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’ibi byose, n’uburakari butagira ingano, Meddy yagiye aboroka (To block) abakoresha Twitter bamwibasiraga ku buryo hatasigaye n'umwe.

Nyuma yo kubaboroka, byasaga nk'aho noneho azuye akaboze kuko abantu bahise bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga na n'ubu haracyari kwaka.

Shaddyboo wabaye mu ba mbere batishimiye ibyo Meddy ari kuvugwaho n’ibyo ari gukorerwa, yagiye ku ruhande rwe, asubiza uwiyise Kemnique mu burakari bukomeye.


Shaddyboo werekanye uburakari bwo kutishimira ubutumwa Meddy ari guhabwa bumwibasira, yasubije Kemnique wari umaze kuvuga kuri Meddy akavuga ko uyu muhanzi arwaye ndwara y'agahinda gakabije.

Kemnique yari yagize ati:’’Ngabo Meddy arimo kunyura mu bintu byinshi bigoye, abamuzi mumusure kuko afite ikibazo gikomeye nyuma yo gushakira muri Ethiopia. Afite depression ikomeye, umenya ahari urushako atari rwiza. Mumubwire ko tuzongera kuba inshuti ari uko amaze kwivuza, tukongera tukabona Meddy.’’




Shaddyboo yasubije umusore wari wibasiye Meddy

Nyuma y’ubu butumwa bwa Kemnique Shaddyboo yahise amusubiza atazuyaje  agira ati: ’’Urugero rwiza rw'ubwenge bucyeya. Ni ko wa gasore we umenya gute ko umuntu afite Depression mutavugana? Uri muganga? Ahubwo bakurebere hafi.’’


Shaddyboo yifatanyije na Meddy uvugwaho gukubitwa n'umugore we 

Ubutumwa bw'umusore wibasiye Meddy





Shaddyboo yasubirije Meddy


ShaddyBoo afatwa nk'umwamikazi w'imbuga nkoranyambaga mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...