Vybz Kartel yahakanye ibyo gutaramira mu Rwanda, Uganda na Kenya

Imyidagaduro - 06/03/2026 3:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Vybz Kartel yahakanye ibyo gutaramira mu Rwanda, Uganda na Kenya

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dancehall, Vybz Kartel, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko ateganya kuzataramira mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda muri Gicurasi 2026.

Ibi yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko nta makuru na make afite ku bitaramo bivugwa muri aka karere, anashimangira ko nta na kimwe cyigeze gitangazwa cyangwa cyemezwa n’ubuyobozi bumureberera.

Yagize ati “Byangezeho ko hari ubutumwa buri gukwirakwizwa buvuga ko ngiye gukora ibitaramo muri Afurika y’Iburasirazuba muri Gicurasi 2026. Ndashaka kubivuga mu buryo busobanutse: nta na kimwe njye cyangwa ubuyobozi bwanjye tuzi kuri uru ruzinduko.”

Aya makuru yari amaze iminsi avugwa cyane nyuma y’uko hatangajwe igikorwa cyiswe Talanta Afrika Festival, cyavugwaga ko kizabera mu bihugu bitatu byo mu karere: Uganda, u Rwanda na Kenya.

Muri ayo makuru, byari byatangajwe ko Vybz Kartel azatangirira igitaramo muri Uganda ku wa 1 Gicurasi 2026, agakomereza i Nairobi muri Kenya ku wa 8 Gicurasi, mbere yo gusoreza mu Rwanda, ku itariki 9 Gicurasi 2026.

Icyakora, uyu muhanzi yahakanye ayo makuru yose, avuga ko abantu cyangwa ibigo biri gutangaza ibyo bitaramo batabiherewe uburenganzira, kandi ko bashobora kuba bayobya abafana.

Yagize ati “Abantu, abategura ibitaramo cyangwa imbuga zitangaza ko ari zo ziri gutegura ibi bitaramo bari kubikora badafite uburenganzira. Bari kuyobya abafana.”

Yanagiriye inama abafana be n’abashaka gutegura ibitaramo kutagirana imikoranire n’abantu bavuga ko bamutumiye cyangwa bategura ibyo bitaramo, kuko bishobora kuba uburiganya.

Ati “Abafana, abategura ibitaramo n’ahantu ho gutaramira turabasaba kwirinda kugirana imikoranire cyangwa kohereza amafaranga ku bantu bavuga ibi bintu, kuko bishobora kuba ari uburiganya.”

Vybz Kartel yanavuze ko amakuru yemewe ku bijyanye n’ibitaramo bye azajya atangazwa gusa binyuze ku mbuga ze zemewe cyangwa abamuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yavuze ko abantu bemerewe kuvuga cyangwa gukora mu izina rye ari umujyanama we Linton T.J. White ndetse n’umwunganizi mu mategeko Jason Mitchell, ashimangira ko undi wese ukoresha izina rye mu kwamamaza ibikorwa atabifitiye uburenganzira azabihanirwa.

Aya makuru aje mu gihe abafana b’umuziki wa Dancehall mu Rwanda no mu karere bari bamaze kugaragaza ibyishimo byinshi nyuma yo kumva ko uyu muhanzi ashobora kuza gutaramira muri aka karere. Gusa kugeza ubu, bigaragara ko ayo makuru atari yo nk’uko yabitangaje ubwe.

Vybz Kartel, amazina ye nyakuri ni Adidja Palmer, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Dancehall ku Isi, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Fever”, “Clarks” na “Summertime”.

Nubwo ibitaramo byo muri Afurika y’Iburasirazuba byari byavuzwe bitaremezwa, abakunzi be bakomeje gutegereza ko hari igihe ashobora kuzagera kuri uyu mugabane akataramira abafana bamukunda.

Vybz Kartel yahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali, asaba abafana kwirinda abamwitirira bategura ibitaramo mu izina rye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...