Ni
ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kuba, rifite intego yo guhuza impano
z’Afurika no kuzamura ubukungu bushingiye ku guhanga udushya mu muziki, imideli
n’ubuhanzi muri rusange.
Urugendo
rwa Vybz Kartel ruzatangirira muri Uganda ku wa 1 Gicurasi 2026, ku munsi
w’Umurimo (Labour Day), aho azataramira abafana be muri Lugogo Cricket Oval i
Kampala.
Urugendo ruzasozwa ku wa 8 Gicurasi 2026 i Nairobi muri Laureate Gardens ku muhanda wa Thika Road muri Kenya.
Bukeye bwaho, ku wa 09 Gicurasi 2026 azahita akomereza mu Rwanda aho azataramira muri BK Areba, inzu imaze kumenyekana mu kwakira ibitaramo mpuzamahanga bikomeye.
Ku
bakunzi ba Dancehall mu Rwanda, iki ni igitaramo cyitezweho kuzaba amateka,
dore ko Vybz Kartel ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye kandi rimaze
igihe kinini ryumvikana ku Isi, haba mu bihangano bye ndetse no mu nkuru zagiye
zimuvugwaho.
Abategura
iri serukiramuco batangaje ko Talanta Afrika Festival igamije kurenga kuba
igitaramo gisanzwe, ahubwo ikaba urubuga rwo kwerekana imbaraga z’urubyiruko
rwa Afurika mu guhanga no mu bucuruzi bushingiye ku buhanzi.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru, Bushington wa Tunez Records muri Uganda yavuze ko iki
gikorwa ari “umutwe w’urugendo rushya ruhuza Abanyafurika binyuze mu muco,
indangagaciro n’imbaraga zo guhanga.”
Yagize
ati “Ibi si igitaramo gusa. Ni urugendo rugamije kugaragaza ibyo Afurika
y’Iburasirazuba ishoboye no kubihuza n’Isi.”
Umwe
mu bafatanyabikorwa, Mayanja Jackson, we yavuze ko intego ari ukubaka urubuga
ruzahoraho, rutari igikorwa cy’umwaka umwe gusa, ahubwo rukazahinduka ihuriro
rihuza abahanzi n’abanyamwuga mu nganda z’imyidagaduro zo mu karere.
Uretse
Vybz Kartel uzaba ari we uyoboye (headliner) iri serukiramuco mu bihugu byose
uko ari bitatu, hazitabira n’abandi bahanzi barimo umunya-Kenya Charisma,
wamamaye mu ndirimbo zirimo “True Love”.
Charisma
aherutse guteguza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ko agiye kujya mu bitaramo
muri Afurika y’Iburasirazuba, ashimangira ko ari imwe mu nama zikomeye yagize
mu buzima bwe bwa muzika.
Hazanaririmbamo
kandi Umunya-Uganda Elijah Kitaka ndetse n’Umunyarwanda Element Eleéeh,
bigaragaza ko iri serukiramuco rifite intego yo guhuza impano zo mu karere no
ku rwego mpuzamahanga.
Mu
myaka ishize, BK Arena yakiriye abahanzi bakomeye bo ku rwego mpuzamahanga,
ariko ukuza kwa Vybz Kartel bizaba ari indi ntambwe ikomeye mu gukomeza
gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibitaramo bikomeye muri Afurika.
Ku
bakunzi b’injyana ya Dancehall, Gicurasi 2026 izaba ari ukwezi kw’amateka.
Umwami wa Dancehall azaba ageze i Kigali, azanye imbaraga, inkuru, ndetse
n’amateka amaze imyaka irenga 20 yubaka.
Talanta
Afrika Festival izaba itangiye urugendo rwayo, ariko ku Rwanda, izaba
inafunguye urundi rwego rwo kwiyereka Isi nk’ihuriro ry’imyidagaduro n’umuco
muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu
myaka irenga 20 amaze mu muziki, Vybz Kartel yabaye umwe mu bahanzi ba
Dancehall bagize uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo
izina rye ryagiye rijyana n’impaka zitandukanye, ibihangano bye byakomeje
kwambuka imipaka, bigera ku masoko akomeye arimo Amerika, u Burayi na Afurika.
Afite
indirimbo zamubereye itike yo kwinjira ku isoko mpuzamahanga nka “Clarks” yo
muri 2010. Iyi ndirimbo yakoranye na Popcaan yabaye nk’impinduramatwara mu muco
no mu myambarire, cyane cyane inkweto za Clarks zahise zongera kwamamara ku
Isi.
“Clarks” ntiyabaye indirimbo yakunzwe gusa
muri Jamaica gusa, ahubwo yaninjiye ku masoko yo mu Bwongereza no muri Amerika,
ihindura Vybz Kartel isura izwi cyane muri Dancehall.
Mu
2011 yasohoye “Summertime”. Ni imwe mu ndirimbo zafashije Dancehall kwinjira mu
birori no mu bihe by’impeshyi ku rwego mpuzamahanga. Yacuranzwe cyane mu makipe
(clubs) no kuri Radiyo mpuzamahanga, bituma izina rya Kartel rirushaho kumenyekana
mu rubyiruko rwo hirya no hino ku Isi.
Mbere
y’aho muri 2009 yari yasohoye “Romping Shop” yakoranye na Spice. Iyi ndirimbo
yateje impaka kubera amagambo yayo, ariko ni imwe mu zamuhesheje kumenyekana
cyane. Yageze ku rutonde rwa Billboard R&B/Hip-Hop Charts, ibintu bidakunze
kubaho ku ndirimbo za Dancehall z’icyo gihe.
Muri
2016 yasohoye “Fever”. Mu gihe yari afunzwe, “Fever” yabaye ikimenyetso cy’uko
Vybz Kartel agifite imbaraga mu muziki. Yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no
kuri YouTube, igera kuri miliyoni nyinshi z’abayirebye, yerekana ko izina rye
ritigeze risibangana ku ruhando mpuzamahanga.
Muri
uriya mwaka kandi yasohoye “Turn & Wine”. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane mu
birori no mu maserukiramuco atandukanye ku Isi, cyane cyane muri Caribbean no
muri Afurika. Yakomeje gushimangira Vybz Kartel nk’umwe mu bayoboye Dancehall
y’igihe gishya.
Mu
2018 yasohoye “Come Home” yakoranye na Tory Lanez. Gukorana n’umuraperi wo muri
Canada Tory Lanez byafunguye amarembo mashya ku isoko rya Amerika
y’Amajyaruguru.
Iyi
ndirimbo yakiriwe neza ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify na Apple
Music, yongera kwerekana ko Kartel ashobora guhuza Dancehall n’izindi njyana zigezweho.
Nubwo
ubuzima bwe bwagiye burangwa n’ibigeragezo byinshi birimo n’igifungo, Vybz
Kartel yakomeje kuba izina rikomeye mu muziki wa Dancehall.
Indirimbo
ze zakomeje gucurangwa, gusubirwamo (remixes), ndetse zigira uruhare mu
kuzamura abahanzi bashya barimo Popcaan n’abandi.
Ku
rwego mpuzamahanga, Vybz Kartel afatwa nk’umwe mu bantu bahinduye isura ya Dancehall
mu kinyejana cya 21, ayivana ku kirwa cya Jamaica ayigeza ku masoko akomeye
y’Isi.
Indirimbo
ze zanabaye nk’ikiraro cyahuje Caribbean n’Isi yose, ibintu byatumye izina rye
rihinduka ikirango cya Dancehall ku rwego mpuzamahanga.
Vybz
Kartel yatangaje uruhererekane rw’ibitaramo birimo n’icyo azakorera mu Rwanda

Nubwo
yafunzwe, indirimbo za Vybz Kartel zakomeje kwamamara ku Isi, zimugira umwe mu
bayoboye Dancehall y’iki gihe

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA VYBZ KARTEL
