Urubuga
rucururizwaho amatike rwa www.ticqet.rw
rwerekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2026, ko amatike yose yashize
muri ‘system’, ibizwi nka 'Sold Out' [amatike yaguzwe arashira].
N’ubwo
bimeze gutya kandi, Global Citizen yateguye iki gitaramo yagaragaje ko bimwe mu
byangombwa by’ingenzi ni uko hatemewe gufata amashusho na ‘Camera’ zisanzwe,
keretse telefoni zikoreshwa ku buryo bworoshye.
Ku
bijyanye n’amafoto, abemerewe kumufata bemerewe gusa gufata amafoto ku ndirimbo
eshatu za mbere, kandi bafite amasegonda 108 gusa yo gufata amafoto mbere yo
kubika ibikoresho. Ntibemerewe kandi gukoresha ‘Flash’.
Gusa
gukoresha telefoni mu gufata amashusho biremewe. Ibi si byo byonyine bibaye, kuko
byagenze gutya ubwo Kendrick Lamar yataramiraga mu Rwanda mu 2023, aho
amabwiriza nk’aya yahuriranye n’ayo yashyirwaga ku bashinzwe kumufasha mu
muziki.
Berekanye
ko mu bintu bitemerewe kwitwaza muri iki gitaramo harimo: Amacupa y'ibyuma,
'Camera' zifata amashusho, icyuma, 'Banners' zamamaza imitwe ya Politiki
cyangwa se amashyaka, ibitekerezo, idini cyangwa se ibyamamaza ibigo runaka.
Harimo
kandi ibintu bishobora kuguruka bigakomeretsa umuntu cyangwa ikintu, imipira yo
gukina (Balloons na Balls), intwaro cyangwa se ibindi bikoresho bishobora
guturika, motto n'ingofero zayo, ibyo kurya no kunywa [Kuko muri Arena bihari],
imigozi cyangwa se insinga zifashishwa mu kumanika ikintu runaka, inyamaswa,
Laptops na Tablet, ibikoresho bifata amajwi utabiherewe uburenganzira, 'Drones'
zifata amashusho yo mu kirere, ibikoresho
byatera urusaku nka Vuvuzela, ibyuma by’urusaku nk’amafirimbi, n’ibikoresho
bitanga umuziki (Speakers), ‘selfie sticks’, n’ibindi.
Iki
gitaramo kizabera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali, aho abafana basabwa
kwitwaza ibintu byemewe gusa, bagakurikiza amabwiriza yose kugira ngo babone
ibihe byiza. Ni igitaramo kiba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026.
Move
Afrika ni gahunda ya Global Citizen igamije guhangana n’akarengane ku isi,
binyuze mu gutanga amahirwe y’akazi n’ubucuruzi ku rubyiruko rw’Afrika, biciye
mu bitaramo by’umuziki bikorwa buri mwaka.
Iyi
gahunda ituma abahanzi b’afurika babasha kugaragaza impano zabo ku rwego
mpuzamahanga, igateza imbere ishoramari mu baturage, ikanatanga amahugurwa ku
rubyiruko mu bijyanye n’ubumenyi n’imyuga.
Umwaka
wa 2025, Move Afrika yashyize imbere gahunda y’ubukangurambaga ishingiye ku
iterambere rirambye n’ubukungu, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, isaba ibihugu
by’Afrika kongera ishoramari mu buvuzi, guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze,
uburenganzira bw’imyororokere n’ubuzima bw’imyororokere, no kugabanya umutwaro
w’imari ku bihugu mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ubuvuzi rusange.
Mu
gitaramo cya mbere cya Move Afrika mu Rwanda, cyabereye i Kigali mu Ukuboza
2023, cyayobowe na Kendrick Lamar, kikaba cyaragaragaje umusaruro mu gutanga
akazi, amahugurwa no gushyigikira urubyiruko mu bucuruzi.
Iki
gitaramo cyakoresheje abakozi barenga 1,000 b’Abanyarwanda, aho 75% by’abakozi
bari ab’iwacu, kandi cyari kimwe mu bitaramo by’umuziki byakunzwe cyane mu
Rwanda, harimo n’ibitaramo by’abahanzi nka Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK,
Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King na Bruce The 1st.
Mu
gitaramo cya Doja Cat ntibyemewe gufata amashusho na ‘Camera’, abemerewe
amafoto nabo bahawe indirimbo eshatu za mbere
Global
Citizen yagaragaje ibikoresho binyuranye bitemewe kwinjizwa muri BK Arena ku
munsi w’igitaramo birimo nka ‘Vuvuzela’, ibikoresho byamamaza imitwe ya
Politiki cyangwa se idini

Doja
Cat agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’imyaka 15 ishize
ari mu muziki

Hagaragajwe ibintu abafana n'abandi batemerewe kwinjiza mu gitaramo cya Move Afrika i Kigali
Urubuga rwa BK Arena rugaragaza ko amatike y'iki gitaramo yashize ku isoko
