U Rwanda rwasoje urugendo muri iri rushanwa kuri uyu
wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, ubwo rwari ruhanganye na Misiri mu mukino wo
guhatanira umwanya wa gatanu.
Aya makipe yombi yari yabuze amahirwe yo gukomeza mu
mikino ya 1/2, ahita ahurira mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu, aho
Misiri yaje gutsinda u Rwanda, bityo rwasoza iri rushanwa ruri ku mwanya wa
gatandatu.
Uyu mwanya si mushya ku Rwanda kuko ari uwo rwari
rwaragezeho no mu gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Misiri mu 2023.
Misiri, ifite igikombe cya Afurika giheruka, yegukanye
umwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda u Rwanda. Uyu ni umwanya iyi kipe yari
imaze igihe itageraho kuko itari yawubonye mu nshuro 10 iheruka kwitabira
igikombe cya Afurika.
Nubwo u Rwanda rwasoje iri rushanwa ruri ku mwanya wa
gatandatu, ku rutonde ngarukakwezi rwa Federasiyo Mpuzamahanga y’Umukino wa
Volleyball (FIVB), ruracyari ku mwanya wa gatanu muri Afurika ndetse rukaba
urwa 67 ku Isi.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda yo iri ku mwanya
wa kane muri Afurika ndetse na 59 ku Isi. Iyi kipe iheruka kwegukana umwanya wa
kane mu gikombe cya Afurika giheruka.
Nyuma yo gusoza imikino ya Afurika, Ikipe y’Igihugu
y’u Rwanda y’Abagabo irateganya guhaguruka i Tunis muri Tunisia kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 26 Nzeri, igasubira i Kigali.
Biteganyijwe ko iyi kipe izagera mu Rwanda mu ijoro
ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, nyuma y’urugendo rwo kuva muri
Tunisia
