U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-17. Mu iseti ya kabiri, abakobwa b’u Rwanda bakomeje kuyobora umukino ariko Ghana iza kubasatira mu minota ya nyuma, irayitsinda ku manota 26-24.
Mu iseti ya gatatu, Ghana yongeye gutangira neza, ndetse ibanza kugira ikinyuranyo cy’amanota umunani. Icyakora, u Rwanda rwagarutse mu mukino, ruyobora neza mu minota ya nyuma maze rwegukana iyo seti ku manota 25-19.
Mu iseti ya kane ari na yo yabaye iya nyuma, u Rwanda rwayoboye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo, ruyitsinda ku manota 25-18, ruhita rwuzuza intsinzi y’amaseti 3-1.
Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike yo gukina ½ cy’Igikombe cya Afurika, aho ruzahura n’ikipe iza gukomeza hagati ya Misiri na Tunisia.
Ghana yabaye ikipe ya mbere ibashije gutwara iseti ku Rwanda muri iri rushanwa, kuko mu mikino ine rwari rwabanje gukina, rwari rwayitsinze yose ku maseti 3-0.
U Rwanda rwari mu Itsinda D hamwe na Algeria, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 1/8, rwasezereye Burkina Faso mbere yo gukomeza muri ¼ aho rwahuriye na Ghana.
Kugera muri ½ ni indi ntambwe ikomeye ku Ikipe y’Igihugu y’Abagore, nyuma y’uko mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera i Yaoundé muri Cameroun mu 2023, u Rwanda rwarangije ku mwanya wa kane.
Muri icyo gihe, u Rwanda rwarushijwe n’amakipe ya Misiri, Kenya na Cameroun, ari na yo yegukanye imyanya ya mbere.



U Rwanda rwageze muri ½ cy’Igikombe cya Afurika muri Volleyball
