Kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa wanabayemo umuhango wo gufungura ku mugaragaro gahunda zose zizabera muri iyi mikino, ikipe zihagarariye u Rwanda zirimo; UTB VC, REG VC, Gisagara VC na Kirehe VC zitwaye neza mu gihe ikipe ya APR VC yatangiye itakaza umukino yahuyemo na Sports S yo muri Uganda ikayitsinda amaseti 3-2.
Ikipe ya REG VC yatangiye neza itsinda KAVC (Uganda) amaseti 3-0 mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu (25-20, 25-21 na 25-18). Wari umukino wabo wa mbere mu itsinda rya mbere (A).

REG VC imwe mu makipe y'u Rwanda ahagaze neza muri Zone V 2019
UTB VC iri kubarizwa mu itsinda rya gatatu (C), yatangiye neza itsinda Wolaita (Ethiopia) amaseti 3-1 (25-17, 22-25, 25-18 na 25-13). Kirehe VC nayo iri muri iri tsinda yatsinze Wolaita VC amaseti 3-0 (25-23, 25-22 na 25-21).


KAVC (Uganda) yatsinzwe na REG VC amaseti 3-0
Gisagara VC yasoreje amakipe y’u Rwanda kwigaragaza ku munsi wa mbere itsinda AMICAL (Burundi), amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-22).

Imikino irakomeza kuri uyu wa Kane kuzageza kuwa 23 Gashyantare 2019