Mu mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo iyi kipe y’igihugu yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe yerekeza i Cairo mu Misiri mu gikombe cya Afurika. Mbere y’uko ihaguruka, yabanje gushyikirizwa ibendera n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse anabaha impanuro.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Ntawangundi Dominique, ahagurukanye abakinnyi 12 aho yungirijwe na Niyonkuru Yves, Rwamahungu Richard (Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga) ndetse n’umuganga Umulisa Henriette.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Volleyball ibera mu Misiri saa Munani n’iminota 5 z’ijoro. Imikino iteganyijwe hagati ya tariki 11 na 21 z’uku kwezi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo,Rwego Ngarambe yashyikirije ibendera ikipe y’igihugu y’Ingimbi