Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, ACP Rutikanga yifurije Abanyarwanda ibihe byiza, ariko anaboneraho kubasaba gufata ibyemezo birengera ubuzima bwabo n'ubw'abandi bakoresha umuhanda. Ati: "Bamwe turacyari mu munezero w'intsinzi, abandi bo ingamba ni zose ubuzima bugomba gukomeza."
Yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga ko kunywa inzoga bitagomba kuvamo gufata volant, kuko bishobora gushyira ubuzima bw'abagenzi n'abakoresha umuhanda mu kaga.
Ati: "Niba umutwe ukibyinira indirimbo z'ejo nijoro 'hangover', birakubwira ikintu kimwe gusa: 'Volant si iyawe uyu munsi!' Fata akaruhuko. Volant uyisubukure ari uko umubiri wawe na wo wamaze kugaruka mu mukino."
Ubu butumwa buje mu gihe impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z'umutekano, aho zimwe muri zo ziterwa no gutwara ikinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha cyangwa ananiwe nyuma yo kwidagadura.
Abashinzwe umutekano bakomeje gushimangira ko kunywa inzoga ubwabyo atari icyaha, ahubwo ikibazo kiba igihe umuntu afata icyemezo cyo gutwara ikinyabiziga atagifite ubushobozi bwo kwitwara neza.
Ibi bishobora gutuma atinda gufata ibyemezo, akabura ubushishozi cyangwa se akabura uko agenzura neza ikinyabiziga.
Ni yo mpamvu Polisi isaba abantu guteganya uburyo bazataha mbere yo kujya kwidagadura, nko gukoresha umushoferi utanyoye, gutega imodoka zitwara abagenzi cyangwa gutegereza kugeza igihe umubiri wongera kumera neza mbere yo kongera gufata volant.
ACP Rutikanga yasoje ubutumwa bwe yifuriza Abanyarwanda ibihe byiza , ariko abasaba kutazibagirwa ko kwirinda ari byo birinda ubuzima. Yagize ati: "Irinde, urinde n'abo musangiye umuhanda. Icyumweru gishya gihire!".
Ubu butumwa bwa Polisi bwibutsa ko umutekano wo mu muhanda utangirira ku cyemezo cya buri wese. Kwirinda gutwara ikinyabiziga nyuma yo kunywa inzoga si ikimenyetso cy'intege nke, ahubwo ni ukwemera inshingano zo kurinda ubuzima bwawe, ubw'abo muri kumwe ndetse n'ubw'abakoresha umuhanda.
