Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira "Ndi Umunyamugisha", yakunzwe cyane ndetse ikigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa bwayo bw'ihumure n'icyizere.
"Mbega Yesu" ni indirimbo ifite umudiho ushimishije, ikaba ikubiyemo ubutumwa bugaragaza urukundo Imana yakunze abantu n'ubwo bari bakiri abanyabyaha. Inyikirizo yayo igira iti: "Mbega Yesu we!", amagambo agaragaza gushima no gutangarira ubuntu bwa Kristo.
Ubuyobozi bwa Voice of Praise Ministry bwatangaje ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize umushinga mugari w'indirimbo zafatiwe mu gitaramo cya Live Recording, cyabaye amateka mu rugendo rw'uyu muryango. Bavuga ko izakurikirwa n'izindi ndirimbo zizajya zisohoka imwe ku yindi mu minsi iri imbere.
Voice of Praise Ministry yavuze ko izi ndirimbo ziri muri gahunda y'ivugabutumwa bise "Inkuru ya Yesu", igamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu bitaramo ngarukakwezi byiswe na byo Inkuru ya Yesu.
Kuri ubu, iyi gahunda imaze kugera kuri Season ya 13, ikomeje guhuriza hamwe abantu benshi bashaka kumva ubutumwa bwa Kristo binyuze mu ndirimbo no mu nyigisho.
Abakunzi b'umuziki wa Gospel basabwe gushakisha Voice of Praise Ministry ku mbuga zicishwaho umuziki kugira ngo babashe kumva no kureba indirimbo "Mbega Yesu", bavuga ko izabafasha kurushaho kwegera Imana no gukomera mu kwizera.
Imyaka 17 y'urugendo rw'ivugabutumwa
Voice of Praise Ministry yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 2009 mu Rwanda, i Kimironko mu Karere ka Gasabo. Nyuma y'aho bamwe mu banyamuryango bagiye gukomeza amasomo no gushaka imibereho mu mahanga, by'umwihariko muri Kenya, bongeye guhurira i Nairobi mu mwaka wa 2014, bakomeza ibikorwa by'ivugabutumwa.
Mu rugendo rwayo, Voice of Praise Ministry yamenyekanye kubera indirimbo zitandukanye ndetse n'ibikorwa by'urukundo, birimo gutanga amaraso mu bitaro no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 2017, yasohoye album yayo ya mbere yise "Nje Gushima", yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel.
Mu myaka 17 ishize, uyu muryango wakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, ibitaramo ndetse n'ibikorwa bitandukanye by'ivugabutumwa, ibintu byatumye ugira abakunzi benshi mu Rwanda, Kenya no mu bindi bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.
Kuri ubu, Voice of Praise Ministry ivuga ko kwizihiza iyi myaka 17 ari umwanya wo gushimira Imana ku byo yabakoreye no gukomeza urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho, binyuze mu ndirimbo nshya zirimo "Mbega Yesu", yakoranye n'abaramyi Ben na Chance.




Voice of Praise Ministry yashyize hanze indirimbo nshya "Mbega Yesu" yakoranye na Ben na Chance
REBA INDIRIMBO NSHYA "MBEGA YESU" YA VOICE OF PRAISE MINISTRY BAKORANYE NA BEN NA CHANCE
