Vladimir Putin yavutse mu 1952 muri Leningrad (ubu ni Saint Petersburg), akaba ari umwana wa gatatu w’ababyeyi be. Bakuru be bapfuye bakiri bato cyane, akaba ari Viktor na Albert. Mu 1940 ni bwo Viktor yavutse, yitaba Imana mu 1942. Mukuru we witwa Albert wavutse mu 1930, nawe yitaba Imana akiri muto cyane.
Aba bavandimwe ba Putin bishwe n'indwara zituruka ku mirire mibi n'umwanda kubera intambara Abadage bari baragabye ku Burusiya bivuye mu burangare bwa Stalin wagendeye ku binyoma by'Abadage.
Muri icyo gihe cy'intambara cyamaze iminsi 872, abantu babuze ibyo barya bihuza n'uko bari mu gihe cy'ubukonje aho bari kuri -30°C, benshi barahazaharira kugeza ubwo ababarirwa kuri Miliyoni bitabye Imana. Ni intambara yarangiye u Burusiya (Leta z'Abasoviyete) batsinze hanyuma Abadage basubira inyuma n'ubwo bayitsinze benshi baritabye Imana.
Byagenze gute?
Mu mwaka wa 1939, Ubudage bwashakaga kugaba igitero kuri Leta z’Abasoviyete hanyuma bahimba ikinyoma ko hari abasirikare bakuru bagurisha amakuru y’igisirikare cya Leta y’Abasoviyete, nuko Joseph Vissarionovich Stalin ahita yirukana 85% by’abasirikare bakuru mu myaka 3 yakurikiyeho.
Mu mwaka wa 1941, Ubudage bwateye Abasoviyete barabakubita, bagera ku marembo ya Moscow hanyuma Stalin afungura ba bayobozi bakomeye mu bya gisirikare bamufasha kwigaranzura Abadage.
