Vitamin B6, isoko y’akanyamuneza

Ubuzima - 31/01/2018 1:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Vitamin B6, isoko y’akanyamuneza

Abahanga mu by’ubuzima bemeza neza ko vitamin B6 ari isoko yo guhorana akanyamuneza ubuzima bwawe bwose mu gihe ukunda gufata indyo yiganjemo iyi vitamin

Ubusanzwe rero vitamin B6 iri mu itsinda rya vitamin B ikaba izwi ku izina rya pyridoxine, uretse rero kuba izwi nk’iyongera akanyamuneza mu mubiri inafasha mu ikorwa rya za protein zinyuranye.

Ese ni iyihe mimaro yindi dusanga muri vitamin B6?

Nk'uko twabivuze haruguru abahanga mu by’ubuzima bavuga ko vitamin B6 yongera umusemburo wa serotonin uzwiho kuzana ibyishimo mu mubiri w’umuntu. Vitamin B6 ifasha mu kurinda indwara zitandukanye nk’impyiko ndetse n’umutima. Ifasha abantu bajya mu muhango bakababara. Vitamin B6 irinda ibiheri byo mu maso, gupfuka umusatsi, kurwara ibishishi. Ifasha ubwonko gukora neza. Irinda indwara z’imitsi.

Ni hehe umuntu ashobora gusanga vitamin B6?

Vitamin B6 ushobora kuyisanga muri ibi biribwa bikurikira: Imineke, avoka, imboga rwatsi, inyama z’inkoko cyangwa amagi, umuceli, ibihwagari. Amakuru dukesha urubuga medlineplus.gov avuga ko uramutse wihase ibi biribwa ntaho wakongera guhurira n’umunabi ahubwo wajya uhorana akanyamuneza ibihe byose.

Ese ni izihe ngaruka zishobora kuboneka ku muntu wabuze vitamine B6?

Iyo umuntu adafite vitamin B6 ahorana umushiha no kuvuga nabi bya hato na hato. Ahora yumva atameze neza muri we akumva ntatuje, ahorana umunaniro udashira. Umuntu wabuze vitaminB6 kandi agira ibibazo bihoraho byo uma imirwa, gupfuka umusatsi, gusatagurika uruhu n’ibindi byinshi birimo no kurakazwa n’ubusa.

Src:Medlineplus.gov

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...