Ni ibikuye mu ibaruwa yandikiye Thaddée ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira, gusa yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.
Muri iyi baruwa Muhirwa Prosper yavuze ko ashingiye
ku ibaruwa yandikiwe Afhamia Lotfi nk'umutoza mukuru na Azzouz Lotfi nk'umutoza
wungirije bateguzwa gusesa amasezerano, yitandukanyije n’iki cyemezo bitewe
n’uko cyafashwe na Perezida wenyine.
Ati: “Nshinginye ku mabaruwa yo kuwa 13/10/2025
wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk'umutoza mukuru na Azzouz Lotfi nk'umutoza
wungirije, mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk'abatoza ba Rayon
Sports FC.
Nanditse iyi baruwa ngirango nitandukanye n'icyemezo
wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru kuko nsanga waragifashe ku giti
cyawe atari icyemezo cya Komite Nyobozi bityo ko n'igihe havuka ingaruka
ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirwa Association Rayon Sports”.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports
yatangaje ko Afhamia Lotfi n’umwungiriza we bahagaritswe. Byari nyuma y’uko iyi
kipe yari imaze iminsi ititwara neza aho
mu mikino itanu iheruka, Rayon Sports yatsinzemo umwe, ikanganya umwe,
igatsindwa itatu.
Yatsinzwe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup imikino ibiri, itsindwa na Police FC muri shampiyona, inganya na Gasogi United naho itsinda Kiyovu Sports.
Ibaruwa ya Muhirwa Prosper
Muhirwa Prosper yitandukanyije n'icye cya Perezida wa Rayo Sports cyo guhagarika abatoza