Vinicius yatandukanye n’umugore w’abana batatu yakundanaga nawe

Imikino - 15/05/2026 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Vinicius yatandukanye n’umugore w’abana batatu yakundanaga nawe

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Real Madrid, Vinicius Junior yatandukanye n’umugore w’abana batatu, Virginia Fonseca bari mu rukundo.

Virginia Fonseca ni we wabitangaje abinyujije mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho yagaragaje amarangamutima ye anemeza ko umubano we n’uyu mukinnyi wa Real Madrid wageze ku musozo.

Mu butumwa bwe, Virginia yavuze ko buri gihe ahitamo kubaho mu kuri no kwigaragaza uko ari nta guhisha amarangamutima ye. Yavuze ko muri uru rukundo yitanze byimazeyo nk’uko asanzwe abyitwaramo mu bindi bice by’ubuzima bwe, yaba mu kazi ke ndetse no mu nshingano ze za buri munsi.

Yakomeje agira ati: “Hari igihe umuntu agera aho akumva ko gukomeza ibintu bitakimufitiye igisobanuro biba ari ukwibabaza. Uyu munsi twahisemo kubahana no gukomeza inzira zacu zitandukanye.”

Virginia yongeyeho ko nubwo urukundo rwabo rurangiye, agifitiye Vinicius icyubahiro ndetse anamwifuriza ibyiza mu buzima bwe no mu mwuga we wa ruhago.

Yasabye abafana babo ndetse n’ababakurikira kububaha muri ibi bihe no kwirinda gukomeza gukwirakwiza inkuru cyangwa ibihuha ku mubano wabo.

Ku ruhande rwa Vinicius Junior, kugeza ubu nta butumwa cyangwa igitekerezo aragira icyo atangaza ku bijyanye n’aya makuru.

Vinicius Junior na Virginia Fonseca batangaje bwa mbere ko bari mu rukundo mu Ukwakira 2025, ubwo basangizaga abafana babo amafoto bari i Monaco mu Bufaransa.

Kuva icyo gihe, bakomeje kuba imwe mu nkuru zavugwaga cyane mu bitangazamakuru bitandukanye  ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho amafoto n’amashusho yabo byakundaga gukurura ibitekerezo bya benshi.

Virginia Fonseca ni umunya-Brazil ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba afite imyaka 26. Afite abana batatu yabyaranye n’uwahoze ari  umugabo we batandukanye.

Ubutumwa bwa Virginia ku gutandukana kwe na Vinicius

Vinicius yatandukanye  na Virginia bakundanaga



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...