Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga mu gutangaza intambwe nshya bateye mu rukundo rwabo,
aho berekanye impeta zisa bari bambaye ku ntoki, bityo ko umubano wabo ugeze ku
kindi cyiciro.
Virginia Fonseca, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga
aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 35, ni we washyize hanze ifoto
igaragaza bombi bambaye izo mpeta.
Mu butumwa buherekeje iyo foto, yagaragaje ko nyuma
y’umwaka bakundana, ubu bombi bafite impeta z'urukundo, bishimangira ko
bahisemo gukomeza ubuzima bwabo bari kumwe.
Fonseca amaze igihe ari hafi cyane ya Vinicius Jr. i
Madrid, ndetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yari yitabiriye umukino Real Madrid
yatsinzemo Rayo Vallecano ibitego 4-1 kuri Santiago Bernabéu.
Umubano w’aba bombi umaze igihe uvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’uko Virginia atangiye kugira uruhare runini mu buzima bwa Vinicius no kuba yarinjije mu buzima bwe abana be batatu, Maria Alice, Maria Flor na José Leonardo.

Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana




