Umunyamuziki ndetse akaba n'umunyemari, Shawn Corey Carter uzwi ku izina rya Jay-Z, ari kubarizwa i Paris mu Bufaransa aho yagiye mu bitaramo by'umugore we Beyonce. Ibi ni ibitaramo bizazenguruka umugabane w'Iburayi wose akaba yarabyise 'Renaissance Tour'.
Ku munsi w'ejo ni bwo uyu munyabigwi w'umuraperi yahuye na Vinicius Junior nawe wari i Paris. Ku ifoto uyu mukinnyi yishyiriye hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, wabonaga aba bombi bagaragaza akanyamuneza mu maso, bisa nk'aho ari abantu bafanana bahuye.
Vinicius usanzwe ukurikirana ibintu by'umuziki cyane, kuri iyi foto yashyize hanze yayiherekesheje amagambo yerekana bya nyabyo koko ko afana Jay-Z, yanditse ati: "Jayz, umuraperi w'ibihe byose, umunyabigwi".
Nk'uko Billboard iheruka kubitangaza n'ubundi Jay-Z ni we muraperi w'ibihe byose kuva iyi njyana yabaho ndetse ni nawe muhanzi ukize ku Isi kurusha abandi. Ikindi kandi ari kwitegura no gushyira hanze Album, kuva muri 2017 yasohora iyitwa 440.
Vinicius yagaragaye yishimye nyuma y'uko mu minsi yashize akorerewe ivanguraruhu ku mukino Real Madrid yakinagamo na Valencia muri shampiyona. Ibi byababaje uyu mukinnyi ndetse anatangaza amagambo akomeye cyane.
Vinicius yifotozanya Jay-Z
Vinicius ari kubarizwa mu Bufaransa