Mbere y’uko umukino wa La Liga wahuje Elche na Real
Madrid kuri Stade Martínez Valero utangira, abakinnyi b’amakipe yombi basohotse
mu kibuga bambaye imipira yariho ubutumwa bwo gushyigikira Ceuta.
Gusa, hari abakinnyi batatu ba Real Madrid bagaragaje
imyitwarire itandukanye n’iy’abandi. Vinicius Junior, Kylian Mbappé na Ibrahima
Konaté bahawe iyi mipira n’umukozi ushinzwe imyambaro y’ikipe ubwo bari mu
nzira igana mu kibuga.
Konaté yafashe umupira we mu ntoki gusa, mu gihe
Mbappé na Vinicius bo bayambaye igfice aho batayirambuye neza ngo ubutumwa
buriho bugaragare.
Iyo myambaro yariho ubutumwa bugira buti “We are all
mackerel”, amagambo agamije kugaragaza ubufatanye n’impunzi z’Abanyafurika ziri
kuri Ceuta, umujyi wigenga wa Espagne
uherereye ku mugabane wa Afurika.
Ibi bibaye nyuma y’ibikorwa bitandukanye byagaragaje
ubufatanye na Ceuta. Mu mukino Real Madrid iheruka gukina na Inter, abafana
bari mu gice cy’amajyepfo cya Stade Santiago Bernabéu berekanye ibendera rya
Ceuta.
Mbere y’uwo mukino kandi, Real Madrid yari yasohoye
itangazo rihakana amakuru yavugaga ko hari amabwiriza abuza abafana kugaragaza
ubufatanye cyangwa gushyigikira abaturage ba Ceuta.
Real Madrid ubwayo ni yo yatangaje ku rubuga rwayo ko
iyi gahunda yari igamije kugaragaza ubufatanye na Ceuta.
Mu itangazo ryayo, iyi kipe yagize iti: “Mbere y’uko
umukino wa Elche na Real Madrid utangira, abakinnyi b’amakipe yombi basohotse
mu kibuga kuri Stade Manuel Martínez Valero bambaye imipira iriho amagambo
agira ati ‘Twese turi abaturage ba Ceuta’, mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye
na Ceuta.”
Ceuta kandi ifite umwihariko kuri Real Madrid kuko ari ho José Martínez, uzwi nka ‘Pirri’, wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe ndetse ubu akaba ari Perezida w’icyubahiro wayo, yavukiye.
