Viktor Gyökeres yamaze gusinyira Arsenal FC

Imikino - 26/07/2025 7:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Viktor Gyökeres yamaze gusinyira Arsenal FC

Ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Suwede, Viktor Gyökeres, ku masezerano y’igihe kirekire, akaba ari mu rwego rwo gukomeza gushaka igikombe cya Premier League iheruka muri 2004.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 wari umaze imyaka ibiri atera ubwoba ba myugariro muri Sporting CP yo muri Portugal, agiye mu Bwongereza afite ubunararibonye buhanitse, aho yasize atsindiye iyo kipe ibitego 97 mu mikino 102, umubare ugaragaza neza urwego rwe rwo hejuru.

Mu gihe yari muri Sporting, Gyökeres yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona (Primeira Liga) bikurikirana ndetse n’igikombe cy’igihugu, anabigaragarizamo ubuhanga buhambaye ubwo yabaga rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu myaka ibiri.

Ntibyarangiriye aho, kuko no mu ikipe y’igihugu ya Suède amaze gutsindira ibitego 12 mu mikino 17 aheruka, bikamugira umwe mu bakinnyi b’imbere bafite akamaro gakomeye mu gihe kiri imbere.

Gyökeres yavukiye i Stockholm muri Suède, atangirira umupira mu ishuri rya IF Brommapojkarna, aho yigaragaje cyane mu makipe y’abato, atsinda ibitego 32 mu mikino 31. Ku myaka 17 gusa, yari yamaze kugera mu ikipe nkuru.

Yerekeje muri Brighton & Hove Albion mu 2018, aho yakomeje kumenyera ubuzima bw’umupira w’u Bwongereza, kuko yanakiniye amakipe nka Swansea City, St. Pauli (mu Budage) na Coventry City.

Umuyobozi ushinzwe siporo muri Arsenal, Andrea Berta, yavuze ko kwinjiza Viktor muri Arsenal ari intambwe ikomeye: Ati “Ni umukinnyi wihariye. Yatweretse ko afite imbaraga, ubwenge n’ubushake bwo gutsinda buri munsi. Twizeye ko azatubera igikoresho gikomeye haba mu kibuga no mu rwambariro,” yavuze Berta.

Umutoza Mikel Arteta nawe ntiyazuyaje kugaragaza ibyishimo bye. Ati: “Gyökeres afite ubuhanga butangaje mu gutsinda. Ni umukinnyi wihuta, uzi kwitwara neza imbere y’izamu kandi utanga icyizere mu gihe cyose ari mu kibuga. Turishimiye cyane kumwakira muri Arsenal.”

Viktor Gyökeres azambara numero 14, imwe mu zifite amateka akomeye muri Arsenal, yambarwaga na Thierry Henry.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...