AFRIFAME ni konti yemewe n’amategeko mpuzamahanga y’urubuga rwa YouTube rusanzwe rushyira ku murongo wa Interineti amashusho y’indirimbo n’ibindi bihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho ikaba ibarizwaho indirimbo z’abanyafurika by’umwihariko ikaba yibanda ku bihangano by’abahanzi nyarwanda. By’akarusho, kuri Afrifame hajya indirimbo z’umwimerere zitarimo ikirango(cyangwa kwandikamo) na kimwe cy’igitangazamakuru cyangwa undi muntu ku nyungu ze.
Amashusho y’izi ndirimbo abarizwa kuri Konti ya Afrifame kandi aramamazwa kugira ngo uburyo zirebwa bwiyongere bityo umuhanzi uhafite igihangano kigere mu bihugu bitandukanye ku isi kandi gifite ireme n’amashusho asa nk’uko yakozwe n’uwatunganyije amashusho.
Indirimbo iri kuri Afrifame niyo iba yemewe mu buryo bw’amategeko n’urubuga rwa Youtube ndetse bitewe n’umwimerere indirimbo iba ifite n’ibindi bitangazamakuru haba ibyandika ndetse n’amateleviziyo yo mu mahanga akoresha iki gihangano mu buryo busesuye dore ko nta kirango(Jingle) cyangwa inyandiko yamamaza(Logo) iba irimo.
Nk’uko Youtube kuri Konti ya Afrifame ibigaragaza, amashusho y’indirimbo baramushaka y’umuhanzikazi Knowless wo muri Kina Music ni yo yashakishijwe cyane n’abantu benshi kuri Afrifame ikaba ikurikiwe na Byararangiye ya Tom Close.
Twabibutsa ko ubu buryo bwo kwerekana indirimbo zakunzwe n’abantu benshi Youtube itondekanya indirimbo ikurikije uburyo abantu bashakisha indirimbo y’umuhanzi iyashatswe na benshi muri icyo cyumweru akaba ariyo iza ku mwanya wa mbere.
1.Baramushaka ya Knowless: yarebwe n'abantu 18,013
2. Byararangiye ya Tom Close: yarebwe n'abantu 15,708
3.Canga Ikarita ya Diana Teta: yarebwe n'abantu 11,186
4.Folomina ya Mico The Best: yarebwe n'abantu 3,438
5.Zabonetse ya Senderi International Hit & Ama G The Black: yarebwe n'abantu 9,492
6.Umusirimu ya Paccy: yarebwe n'abantu 16,214
7.Nshatse inshuti ya Kina Music: yarebwe n'abantu 27,958
8.Nyambika impeta ya Jody: yarebwe n'abantu 6,685
9. Ndagutegereje ya King James: yarebwe 87,495
10.Akeza karigura (Tanjagala) ya Two4real ft Captain Dollar&Momo: yarebwe 10,365
Munyengabe Murungi Sabin
