Youtube mu gukora urutonde rw’izi ndirimbo zakunzwe mu cyumweru gishize yakurikije igihe indirimbo yagiriye ku rubuga rwayo(kuri konti ya AFRIFAME) ndetse by’umwihariko ikaba yarakurikije uko izi ndirimbo zagiye zishakishwa n’abantu binyuze muri uru rubuga bityo ihitamo izashakishijwe n’abantu benshi bigaragara ko arizo zakunzwe cyane kurusha izindi mu cyumweru gishize.
Ku mwanya wa mbere w’izakunzwe na benshi nk’uko Youtube.com yabigaragaje, ni indirimbo Byararangiye Tom Close yakoreye umukunzi we Tricia. Mu minsi itatu imaze ku rubuga iyi ndirimbo yarebwe n’abantu 6,398. Ikurikiwe na Canga ikarita ya Diana Teta nayo imazeho iminsi itatu gusa ikaba yararebwe n’abantu 5,531.
Twabibutsa ko iyi Konti ya Afrifame kuri Youtube, ijyaho ibihangano by’abahanzi bo muri Africa by’umwihariko abanyarwanda, bifite umwimerere mu mashusho ndetse by’umwihariko izi ndirimbo akaba nta kirango na kimwe cyamamaza cyangwa inyandiko zamamaza ibitangazamakuru wasangamo. Iyi konti kandi yemewe n’amategeko mpuzamahanga ya Youtube. Indirimbo ziri kuri iyi konti zifite amahirwe yo kuba zakoreshwa ku mateleviziyo mpuzamahanga kubera umwimerere wazo n’uburyo youtube.com yazemeye.
1.Byararangiye ya Tom Close: Iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho yagiye kuri Youtube ku itariki ya 17 Mutarama 2014, iyi ndirimbo mu minsi itatu imaze kuri uru rubuga imaze kurebwa n’abantu 6,398. Mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Kina Music, amashusho akorwa na Meddy Saleh. Mu cyumweru gishize niyo yaje imbere mu zakunzwe cyane nk’uko urubuga rwa YouTube rwabigaragaje.
2.Canga Ikarita ya Diana Teta: iyi ndirimbo y’uyu muhanzikazi nayo yagiye ku rubuga ku itariki ya 17 Mutarama 2014 ikaba imaze kurebwa n’abantu bagera ku 5,531 mu gihe cy’iminsi itatu. Yaje ku mwanya wa kabiri mu zakunzwe cyane kuri Afrifame mu cyumweru gishize. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Junior naho amashusho akorwa na Producer Mariva.
3.Folomina ya Mico The Best: iyi ndirimbo yagiye ku rubuga rwa Youtube ku itariki ya 8 Mutarama 2014 ikaba imaze kurebwa n’abantu bagera ku 1976. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Piano muri Super Level naho amashusho akorwa na Producer Gilbert.
KANDA HANO UREBE ANDI MA VIDEOS Y'ABAHANZI NYARWANDA
4.Zabonetse ya Senderi na Ama G: iyi ndirimbo yagiye ku rubuga ku itariki ya 1 Mutarama 2014, imaze kurebwa n’abantu basaga gato 7,908. Mu cyumweru gishize yaje ku mwanya wa 4 mu zakunzwe cyane kuri Afrifame nk’uko Youtube yabigaragaje. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Junior naho amashusho akorwa na Producer Mariva.
5.Umusirimu ya Paccy: nk’uko Youtube yabigaragaje, mu cyumweru gishize iyi ndirimbo yaje ku mwanya wa 5 mu zakunzwe cyane kuri Afrifame. Yashyizwe kuri Youtube ku itariki ya 27 Ukuboza 2013 ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga 13,776. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Junior naho amashusho akorwa na Gilbert.
6.Nshatse inshuti ya Kina Music: yagiye kuri Youtube ku itariki ya 13 Ukuboza 2013 ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga gato 25,319. Youtube yayishyize ku mwanya wa 6 mu zakunzwe cyane kuri Afrifame.. Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music.
7.Nyambika impeta ya Jody: nk’uko Youtube yabigaragaje, iyi ndirimbo yaje ku mwanya wa 7 mu zakunzwe cyane kuri uru rubuga kuri konti ya Afrifame. Yagiye ku rubuga ku itariki ya 8 Ukuboza 2013 ikaba imaze kurebwa n’abantu 5,940.
8.Ndagutegereje ya King James: iyi ndirimbo yagiye ku rubuga ku itariki ya 5 Ukuboza 2013 ikaba imaze kurebwa n’abantu 78,195. Youtube yayishyize ku mwanya wa 9 mu zakunzwe cyane kuri Afrifame mu cyumweru gishize. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P naho amashusho akorerwa muri Amerika na Cedru wo muri Press One.
9.Akeza karigura ya Two4Real ft Captain Dollar: iyi ndirimbo yagiye ku rubuga ku itariki ya 4 Ukuboza 2013 ikaba yaje ku mwanya wa 9 mu zakunzwe cyane kuri Afrifame nk’uko Youtube yabigaragaje. Imaze kurebwa n’abantu basaga gato 9,637. Aya mashusho yakozwe na Producer Mariva.
10.Ungaraguza agate ya Dream Boyz ft Riderman: iyi ndirimbo yakozwe na Producer Junior naho amashusho akorwa na Meddy. Mu gihe imaze kuri Youtube iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga 13,817. Youtube yayishyize ku mwanya wa 10 mu zakunzwe cyane mu cyumweru gishize.
Munyengabe Murungi Sabin