Muri iyi ntara bahageze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018, icyakora bitandukanye n'ahandi iri rushanwa ryahereye, i Huye hari ubwitabire bw’abakobwa bwari hejuru dore ko hiyandikishije abakobwa mirongo itatu icyakora cumi na bane akaba aribo bemererwa guhatana. Uko bari benshi ni nako bahatanye ku rwego rwo hejuru birangira abakobwa 10 ari bo batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo. Huye yahise ahantu ha mbere hatowe abakobwa benshi cyane ko aho bavuye hose hatorwaga 6 gusa.
14 bahataniraga guhagararira intara y'Amajyepfo
Dore abakobwa 10 batowe;
Dushimimana Lydia
Irakoze Vanessa
Ishimwe Noriella
Ikirezi Mpore Marie Wivine
Nzakorerimana Gloria
Umunyana Shanitah
Umuhire Rebecca
Uwase Ndahiro Liliane
Mushambakazi Jordan
Umutoniwase Anastasie
REBA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE I HUYE MURI MISS RWANDA 2018