Video: Mugwiza yavuze byose wibazaga ku guca imyeyo

Ubuzima - 26/08/2019 12:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Video: Mugwiza yavuze byose wibazaga ku guca imyeyo

Guca imyeyo ni igikorwa cyakorwaga mu muco nyarwanda ndetse kigakorwa n'abakobwa. Ese haba hari ingaruka zo gukora cyangwa kudakora iki gikorwa? Benshi ntibakivugaho rumwe ariko twegereye umuvuzi ukoresha ibimera Mugwiza atumara amatsiko ku bijyanye n'iki gikorwa, uko gikorwa, abagikora, igihe gikorerwa n'icyo kimaze.

Kubera ko guca imyeyo ubusanzwe byakorwaga n'abantu bo hambere usanga uyu munsi iki gikorwa kitavugwaho rumwe, buri wese ubyumvishe abifata uko ashaka, habaho abakigaya n'abavuga ko ari igikorwa cyiza ku bashakanye.

Mugwiza Gerry usanzwe avura akoresheje ibirungo byo mu biryo ndetse agatanga n'iminti gakondo, azwiho ku gufasha abantu guca imyeyo uko baba bangana kose.

Aha rero aramara amatsiko abantu aho avuga ko guca imyeyo ari byiza cyane ariko kandi anavuga ko atari byiza kubikora ukiri muto kuko ushobora kuzashaka umugabo utabikunda bikakubera ikibazo. Ati "Rero ibyiza ni ukubikora waramaze kumenya niba uwo mugiye kubana abikunda kuko byaba ari ikibazo ubimwimye kandi abikunda."

KANDA HANO UREBE 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...